Rwanda | “Tubumbatire umutekano, amajyambere azatugeraho”- Ukuriye ingabo mu Ruhango
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ruhango Lt Col Bizimungu Venant yasabye abaturage bo mu karere ka Ruhango kugira ubufatanye n’ingabo ndetse n’izindi nzego zose mu bikorwa byose by’umwihariko kubungabunga umutekano.
Lt Col Bizimungu Venant uhagarariye ingabo mu karere ka Ruhango
Ibi Lt Col Bizimungu Venant yabivuze kuri uyu wa kane tariki ya 09/02/2012 mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugudu wa Kaduha wo mu kagari ka Gisari mu murenge wa Kinazi, aho ingabo zafatanyije n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, abayobozi b’umurenge wa Kinazi ndetse n’abaturage mu gikorwa cyo guhanga no gusibura imirwanyasuri ku misozi ikikije iki gishanga.
Lt Col Bizimungu Venant yabasabye abaturage kutiganda mu gukora amarondo, abasaba gutanga amakuru ku bishobora gutera umutekano muke, kugira amakenga ku muntu cyangwa ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’umutakano muke, ati “Tubumbatire umutekano, amajyambere azatugeraho”
Ukuriye ingabo mu karere ka Ruhango Lt Col Bizimungu Venant, yibukije abaturage ko batagomba kuba ntibindeba imbere y’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kuba imvano y’umutekano muke.
Abaturage nabo bakaba baremereye ubuyobozi ko gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe ari byo bizabaranga maze bakagera ku iterambere rirambye bimika amahoro n’ubumwe.