Rwanda | U Rwanda n’u Burundi bigiye gusinyana amasezerano ahuza imipaka
Komiseri mukuru wa RRA Ben Kagarama na komiseri mukuru wa OBR Kieran Holme nyuma yo gusinya amasezerano
Igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi bigiye gushyira umukono ku masezerano agamije gushyiraho One stop Border post, umupaka umwe u Rwanda n’u Burundi bizaba bihuriyeho, ugakora amasaha 24 kuri 24. Iki gikorwa kizabera ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera tariki 13 Gashyantare 2012.
Ubuyobozi bushinzwe ishami ry’itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bwashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, na mugenzi we w’u Burundi bazayobora icyo gikorwa cyo gusinya amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka hagati y’ibihugu byombi.
Tariki 03/12/2011 nibwo abakomiseri b’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro by’u Rwanda n’u Burundi byasinye amasezerano ku rwego rw’ibigo none akaba azashyirwaho umukono ku rwego rw’abamisitiri b’ububanyi n’amahanga.
One Stop Border ni uburyo bugamije kugabanya igihe kinini umucuruzi yajyaga atakaza ku mipaka ategereje kuzuza impapuro z’ibicuruzwa bye, yava ku mupaka umwe agakomereza ku wundi, ibyo rero ntibizongera kubaho kuko bizajya bikorerwa ku mupaka umwe.