Rwanda | Rwamagana: ufite icyo yishyuza Akarere wese ntazarire, igihe ni iki
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba bwatangiye gushakisha no kwakira uwo ako Karere kaba kabereyemo umwenda wese ngo bumvikane uko Akarere kazamwishyura. Ubu bushake bwo kwishyura ariko ngo buzarangirana n’uku kwezi kwa Gashyantare kuko nyuma y’iki gihe Akarere ka Rwamagana kavuga ko nta wundi muntu cyangwa itsinda ry’abishyuza kazongera kwakira.
Itangazo aka Karere kashyize ahagaragara riravuga ko abantu bose Akarere kabereyemo imyenda bahawe igihe ntarengwa cyo gushaka inyemezabuguzi cyangwa kontaro igaragaza ko baberewemo imyenda n’Akarere kugira ngo bizasuzumwe bashobore kwishyurwa.
Ibyo byangombwa ngo bigomba gushakwa kandi bikagezwa ku Karere ka Rwamagana bitarenze impera z’ukwezi kwa Gashyantare 2012. Itangazo ry’aka Karere rirashimangira ko “abazarenza icyo gihe bahawe batazanye ibyangombwa batazongera kugira ikindi gihe n’ikindi bitwaza bavuga ko Akarere kababereyemo imyenda kandi bakaba batazigera bishyurwa nyuma y’icyo gihe bahawe.â€
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’ubukungu muri aka Karere, madamu Mutiganda Francisca, aravuga ko Akarere ka Rwamagana kiteguye kwishyura mu gihe cya vuba uwo ariwe wese uzaba yagaragaje ibyangombwa nyabyo by’uko Akarere ka Rwamagana kamubereyemo umwenda.
Uyu muyobozi aravuga ko Akarere ka Rwamagana katahuye ko hari imyenda ya miliyoni zisaga 39 z’amafaranga y’u Rwanda kabereyemo abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Aya mafaranga akubiye mu mwenda mbumbe wa miliyoni zisaga 158 Akarere ka Rwamagana kasigiwe n’inzego z’ibanze za mbere y’ivugurura zirimo Uturere twitwaga Bicumbi, Muhazi, Gikoro n’Umujyi witwaga Rwamagana.