Rwanda | Cyanika: Bagiranye amasezerano yo kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda
Kuri uyu wa gatanu tariki ya tariki ya 10/02/2012 mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera abayobozi b’uturere twa Burera mu Rwanda na Kisoro muri Uganda bagiranye amasezerano yo kubungabunga umutekano hagati y’uturere twombi, duhuzwa n’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.
Umuyobozi b’uturere twombi hamwe n’abari bitabiriye uwo muhango
Ayo masezerano bayasinye mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati y’utwo turere ndetse n’u Rwanda n’Ubugande muri rusange. Bakaba bayagiranye nyuma y’ibiganiro byabahuje bikagaragaza ko umutekano hagati y’uturere twombi umeze neza.
Sembagare Sammuel umuyobozi w’akarere ka Burera yavuze ko akarere ka Burera mu Rwanda n’aka Kisoro muri Uganda, duturanye ko ikibutandukanya gusa ari imipaka, dore ko banavuga ururimi rujya kumera kimwe (Kinyarwana na Kifumbira).
Yagize ati “ abaturage bo muri Burera n’abo muri Kisoro ni bamwe, umupaka ubatandukanya washyizwe ho n’abakoroniâ€.
Akomeza avuga ko kuba baturanye bituma abaturage bo muri utwo turere twombi bagenderana cyane. Ngo ni byiza ko habaho gucunga umutekano kugira ngo hatazagira urenga umupaka akaba yateza umutekano muke mu Rwanda cyangwa muri Uganda.
Agira ati “ kubera umutekano mwiza dufite hari uwaza abeshya ngo ni umunyarwanda cyangwa umugande akaba yawuhungabanyaâ€. Yakomeje avuga ko umutekano umeze nk’umwuka duhumeka. Ngo ni ngombwa kuwubungabunga iteka.
Bazanye Milton Mutabazi umuyobozi w’akarere ka Kisoro ko muri Uganda  nawe yavuze ko umutekano mwiza uri mu Rwanda no muri Uganda ugomba gukomeza gutezwa imbere kugira ngo umubano uri hagati y’ibihugu byombi usagambe.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga uwo mutekano, abantu bambuka imipaka bagomba kugira ibyangombwa bibyemeza. Yagize ati “ kwaka ibyangombwa ntibivuga ko tudashaka ko abaturage bo muri utu turere bagenderanira, ni ukugira ngo babikore byemwe n’amategekoâ€.
Abayobozi b’uturere twombi badutangarije ko umutekano muri Rusange muri utwo turere uhagaze neza. Gusa ngo ni ngombwa bukomeza kuwubungabunga. Aho bose bemeranyijwe ko guha ibyangombwa byemewe umuntu wese ugiye muri Uganda cyangwa mu Rwanda bizatuma uwo mutekano udahungabana.
Abo bayobozi baka basabye abashinzwe abinjira n’abasohoka ndetse na Polisi gukomeza kugenzura abinjira n’abasohoka kugira ngo barebe niba bafite ibyangombwa bibemerera kujya muri kimwe muri ibyo bihugu.
Akarere ka Burera mu Rwanda n’aka Kisoro muri Uganda buhuzwa n’umupaka wo ku Cyanika. Abashaka kujya muri Uganda no mu Rwanda bafite ibyangombwa banyura kuri uwo mupaka.