Rwanda | Muhanga: Nyuma yo guterwa igisasu abatuye umujyi wa Muhanga baremeza batekanye
Bamwe mu baturage bakorera mu mujyi rwagati ahatewe igisasu ku itariki ya 24 Mutarama 2012 ndetse no hafi yaho bemeza ko nyuma y’ubu bugizi bwa nabi ubuzima bukomeza nta kibazo.
Ahaherutse guterwa igisasu mu mujyi wa Muhanga
Aba bavuga ibi bakaba ari bamwe mu batwara amamoto atwara abagenzi, abacuruza amakarita ya telefoni zigendanwa cyane ko aribo bacururuza neza aho igisasu cyatewe.
Bavuga ko nyuma gato yo guterwa igisasu bakoreshejwe inama n’ubuyobozi bababwira uburyo bwo gukora ibikorwa byabo badateje umutekano muke cyangwa ngo bareme udutsiko twakurura abagizi ba nabi.
Jean Marie Nizeyimana ni umucuruzi w’amakarita ya telephone, ubwo twashahaga kuganira nawe twamusanze ahagaze neza aho igisasu cyatewe. Avuga ko magingo aya nta bwoba namba agifite nka mbere.
Agira ati: “mbere wumvaga n’ipine y’imodoka ituritse tugahunga twiruka ariko ubu baraduhumurije batwizeza ko umutekano ari woseâ€.
Abakorere aha ndetse n’abahita bakaba ngo barahawe amabwiriza ko nta bantu barenze batatu bagomba ku bahagararanye mu gihe umugoroba waguye.
Abacuruza amakarita nabo bakaba ngo batemerwe kwegerana mu gihe bacuruza amakarika kuko bahurirwaho n’abantu benshi icyarimwe bityo hakaba havuka igikundi kinini.
Igisasu cyatewe muri uyu mujyi kikaba cyaratewe mu Masaya wa saa moya, giterwa ahantu hari hakunze guteranira abantu benshi ku gihe cy’akagoroba. Kibaba cyarakomerekeje abantu bagera kuri 16.