Kamonyi: Intore ziri ku rugerero zahigiye gukangurira abaturage kwita ku isuku
Nyuma yo guhabwa inyigisho ku mateka y’u Rwanda n’indangagaciro zibereye umunyarwanda, Intore z’Inkomezabigwi zo mu karere ka Kamonyi, zamuritse imihigo y’ibikorwa by’urugerero, imyinshi muri iyo ikaba izibanda ku bukanguraambaga ku isuku y’abantu naho batuye.
Hari aho mu karere usanga hagaragara ibibazo by’isuku nke, nko gukoresha amazi mabi, uburwayi bw’amavunja, isuku y’aho batuye n’ubwiherero ndetse n’abaturage batambara inkweto. Inkomezabigwi zo mu murenge wa Rugarika ziyemeje gutanga umusanzu wo kwigisha abaturage ibijyanye n’isuku mu gihe cy’amezi atandatu bashigaje ngo basoze urugerero.
Imihigo yo guhangana n’ibibazo by’isuku izi ntore zayimuritse ku wa gatatu tariki 7/1/2015, nyuma yo gusoza inyigisho z’ubutore zabacengejemo ubushake bwo gutanga umusanzu wo guharanira impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.
Mu murenge wa Rugarika bafite ikibazo cyo kubona amazi meza. Intore ziyemeje gukangurira abaturage guteka amazi yo kunywa, kandi byaba ngombwa n’amazi yo kogesha amasahani bakabanza kuyateka. Bazabakangurira no kubaka udutanda tw’amasahani kugira ngo bajye bayanika ku zuba ryice mikorobe.
Izi ntore ngo zizakangurira abaturage kugira isuku y’aho baba cyane abafite inzu zitarimo sima kuko arizo zikunze kuzamo imbaragasa zitera amavunja. Ngo bazabigisha gukurungira izo nzu bazisigamo amase cyangwa umucanga, ubundi babasabe kujya bateramo amazi.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yibukije uru rubyiruko ko arirwo rugomba guharanira ko igihugu kigaragaza impnduka mu iterambere, bakunganira Leta mu guharanira imibereho myiza y’abaturage. Abashimira umusanzu bemeye gutanga mu bukangurambaga bw’isuku kuko kugira umwanda ari umuco mubi udakwiye kuratwa.
Uretse gukora ubukangurambaga ku isuku, izi ntore ziyemeje kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye no kubaka uturima tw’igikoni, kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kwibumbira mu makoperative no gukangurira abana bataye amashuri kuyasubiramo.