Nyabihu: Abo itorero ry’igihugu n’urugerero byagiriye akamaro baragira inama abagiye gukora urugerero
Ibikorwa biva ku mbuto zo guca mu itorero ndetse no gukora imirimo iteza imbere abaturage n’igihugu binyuze ku rugerero, bituma benshi mubo byagiriye akamaro bishimira iyi gahunda,bakanashishikarira kugira inama icyiciro cy’abarangije amashuri baba bateganirijwe izi gahunda zombi. Mu gihe abasoje amasomo mu itorero bagiye gukomeza ku rugerero bamwe mu baturage n’abanyuze muri iyo nzira hari inama babagira.
Habyarimana Emmanuel, umuturage wo mu karere ka Nyabihu. Amaze imyaka irenga 2 arangije urugerero ananyuze mu itorero ry’igihugu. Kuri ubu binyuze mu masomo yigiye mu itorero ndetse n’ibyo yakoze ku rugerero,yahasoromye imbuto nziza yo guhita aba rwiyemezamirimo ubasha guhatanira isoko rya miliyoni zigera ku icumi.
Mu mirimo kuri ubu akora abikesha ubumenyi n’indangagaciro yakuye mu itorero no ku rugerero harimo ibijyanye no kubakisha ndetse no gukora ubusitani hirya no hino hatandukanye. Byose avuga ko abikesha kunyura mu itorero akahigira uburyo bwo kwigira no kwihangira imirimo n’izindi ndangagaciro kandi bimwe akaba yaranabishyize mu bikorwa binyuze ku rugerero.
Iyo arebye intambwe agezeho mu iterambere,Habyarimana avuga ko bimutera kongere gushima cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame,washizeho itorero. Yongeraho ko ababa bagize amahirwe yo kunyura mu itorero no kujya ku rugerero abashishikariza cyane kwita ku bumenyi n’indangagaciro bahakura kuko zibasha kubabera umusingi w’ubuzima bw’ejo hazaza nk’uko nawe byamugendekeye.
Uretse Habyarimana Emmanuel wanyuze mu itorero akahigira byinshi byamufashije kwihangira imirimo, umubyeyi Akimanizanye Marie Jeanne wo mu murenge wa Rambura,avuga ko urugerero rwamugiriye akamaro gakomeye ku buryo urubyiruko ruri ku rugerero aruha agaciro nk’urukoresha amaboko yarwo mu kuzamura igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
Ni nyuma y’aho umwaka ushize,binyuze ku ntore zari ku rugerero,uyu mubyeyi yubakiwe akarima k’igikoni,anasanirwa inzu ku buryo aha agaciro cyane urugerero agashimira cyane uwashyizeho ibikorwa by’intore.
Mu gihe hashize igihe kigera ku byumweru bibiri abanyeshuri barangije ayisumbuye bari mu masomo mu itorero,kuri ubu bategerejweho byinshi binyuze ku rugerero aho basabwa kurushaho guharanira gukora ibikorwa biteza imbere aho batuye bakaba umusemburo wo kuba intangarugero mu baturage mu guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’uturere n’igihugu.
Mu karere ka Nyabihu, abaciye mu itorero 1850 bakaba aribo bagiye gukomeza ibikorwa by’urugerero.