Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 10th, 2015
    Feature / featured1 / Ibikorwa | By gahiji

    Gisagara : Intore zirasabwa kwibuka ko ari zo soko y’iterambere ry’akarere

    Gisagara : Intore zirasabwa kwibuka ko ari zo soko y’iterambere ry’akarere

    Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burasaba intore zigiye ku rugerero kutazapfusha ubusa inyigisho zahawe, zikibuka ko arizo mbaraga z’igihugu kandi iterambere ry’aka karere n’igihugu muri rusange rishingiye kuri zo.

    Gisagara : Intore zirasabwa kwibuka ko ari zo soko y’iterambere ry’akarere

    Kuri uyu wa gatatu tariki 07/01/2015, intore imbanzabigwi z’akarere ka Gisagara zigera ku 1112 zari mu itorero zararishoje zitangira urugerero kimwe n’ahandi hose mu gihugu.

    Mu mihigo izi ntore zasinye zijyanye ku rugerero ahanini igamije kongera ireme mu mibereho myiza y’abaturage b’aka karere ka Gisagara, kuziteza imbere no guteza imbere akarere muri rusange.

    Hakizimana Emmanuel intore yo mu murenge wa Save avuga ko itorero ribafatiye runini  kuko inyigisho bahawe ntahandi bari kuzazihererwa kandi kuri we ngo rigiye guhindura byinshi kuko azagerageza gushyira mu bikorwa inama n’inyigisho yahawe.

    Ati « Nigishijwe indangagaciro z’umuco nyarwanda, niga byinshi ku mateka y’igihugu, mpabwa inama zamfasha kwiteza imbere ndetse nkanazamura agace ntuyemo none ubu niyemeje kuvana amaboko mu mufuka, udufaranga duke mfite ntuzamukireho ngire icyo nkora cyazanteza imbere »

    Ntirenganya Dativa nawe n’umwe mu ntore z’aka karere, we akaba avuga ko mu byo yigishijwe harimo imyitwari y’umwana w’umukobwa, kwihangira umurimo agatera imbere kugirango n’abamushukisha ibintu batabona icyuho, ibi akaba agiye kubishyira n’urundi rubyiruko bagenzi be ku musozi w’iwabo.

    Icyo ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo busaba izi ntore ni ukudapfusha ubusa inyigisho bahawe, harimo izibashishikariza kwishyira hamwe bakamenya gukorera mu makoperative bagahanga imirimo ibateza imbere, gufasha akarere kuzamura imibereho myiza mu baturage, babatoza isuku, kwita ku mirire myiza n’ibindi.

    Madamu Donatille Uwingabiye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kandi avuga ko muri gahunda zose intore zifite akarere katazazitererana muri uru rugerero rw’amezi 6 ndetse na nyuma yaho, gusa zikaba zisabwa kuba hamwe kugirango bijye binoroha kumenya aho zikeneye ubufasha.

    Ati « Icyo tubasaba ni ukuzakurikiza inyigisho baherewe mu itorero kuko ndahamya ko zirimo byinshi byiza, bagafasha akarere gutera imbere kandi bagahagurukira kwishyira hamwe mu makoperative bagatizanya imbaraga bakizamura kandi n’akarere kazakomeza kubaba hafi »

    Mu bikorwa intore imbanzabigwi zo muri aka karere ka Gisagara zishoje itorero zifite muri aya mezi 6, harimo kuzahugura abaturage mu tugari zituyemo ku bijyanye n’isuku hibandwa kukurwanya amavunja, kubigisha imirire myiza babafasha gukora uturima tw’igikoni, kubashishikariza ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byinshi bigamije kuzamura abaturage.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED