Rwanda|Gisagara: Umuturage afite uruhare runini mu miyoborere myiza
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burahamya ko imiyoborere myiza ari umuturage ugomba kuyigiramo uruhare runini mbere na mbere afasha ubuyobozi kugera ku buyobozi butabogama.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara madamu Donatille UWUNGABIYE, ubwo yafataga ijambo mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza yavuze ko imiyoborere myiza mbere na mbere kugirango igerweho hagomba uruhare runini rw’abaturage.
Ibi yabivuze kuko ngo imiyoborere myiza idahagararira ku kintu kimwe ko ahubwo ishingiye kuri byinshi birimo imibereho myiza igenda nayo igakora ku mpande nyinshi; ubuzima, ubukungu, umuco n’umutekano maze ibyo byose byakorwa uko byagenwe abantu bakumvikana bakaba amahoro.
Ibyo kandi yabivuze ashaka kumvisha abaturage uburyo iyo bitabiriye ibikorwa bahamagarirwa nabo ntakibazo bagira, hatanzwe ingero nyinshi harimo nk’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza babwirwa ko iyo babwitabiriye uko bisabwa nta muyobozi ubashyiraho igitsure ndetse bikaba aribo bigirira akamaro.
Yashimiye kandi abaturage uburyo bakomeje kwitwara no guhindura imyumvire ababwira ko muri ikigiye cyari cyahariwe imiyoborere myiza bafatanyije n’ubuyobozi hakaba haragezweho byisnhi bishimishije nk’iyihutishwa ry’imanza hakaba hararangiye imanza zigera ku 100.
Yashimye kandi uburyo bitabiriye amarushanwa anababwirako ibi byose ari ibikorwa bifite akamaro kuko abantu batagomba gusa guhora birukanka bashakisha amafaranga bakibagirwa ko no kwidagadura bikenewe binafite akamaro kanini mu mibanire y’abantu.
Abaturage b’umurenge wa Kansi batangaje ko banejejwe n’ibikorwa bibagenerwa kandi bakaba nta karengane n’umwiryane babona mu buyobozi bwabo.