Rwanda|Kwemeza imyanzuro si ko kazi k inama njyanama gusa
Inama njyanama zigomba kurenga urwego rwo kwemeza imyanzuro gusa ahubwo zigomba kugira uruhare mu gukora igenamigambi ryiza rishingiye ku
byifuzo by’abaturage.
Ibi ni ibyatangajwe na Fred Mufurukye, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere myiza mu mwiherero w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango ko mu ntara y’Amajyepfo wakorewe mu karere ka Rubavu tariki ya 10-12 Mutarama.
Muri uwo mwiherero abagize inama njyanama bakaba baraganiriye ku ruhare rwabo mu miyoborere myiza y’akarere kabo n’igihugu muri rusange ndetse n’imikorere y’inama njyanama n’izindi nzego.
Gakuba Didier, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Ruhango yatangaje ko uyu mwiherero  wabaye umwanya mwiza wo kwisuzuma  no gufata ingamba zo gutuma  abaturage bahagarariye bagera koko ku iterambere risubiza ibibazo bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, we yavuze ko asanga umwanya nk’uyu wabaye uwo kwibukiranya ko umujyanama akenewe mu iterambere iryo ari ryo ryose ry’umuturage ati “umujyanama ni nk’ijisho rindi umuturage arebesha, iyo adahari aba abuze ikintu.â€
Naho Depite Byabarumwanzi Francois yibukije abagize Inama Njyanama ko bagomba guhoza umutima ku nshingano zabo  kuko kuzisobanukirwa bibabuza kugongana, bagahora baganisha ibyo bakora ku nyungu z’abaturage mbere y’inyungu zabo bwite.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari asoza na we yasabye abagize inama njyanama kuba umusemburo w’iterambere ry’akarere kabo, bagafata iya mbere mu gushyira mu bikorwa imihigo n’izindi gahunda za Leta  ziganisha umuturage ku iterambere.