Subscribe by rss
    Monday 16 December, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 24th, 2015
    Ibikorwa | By gahiji

    Rubago:  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu

    Rubago  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu

    Abatuye akagali ka Rubago ho mu murenge wa Rukumberi akarere ka Ngoma, barishimira ko bakomeje kwiyubakira ibikorwa remezo birimo  inzu yo gukorerwamo n’akagali,  igikoni cy’umudugudu n’ibindi.

    Inzu y’akagali y’ubatswe n’abaturage ,igizwe n’ibyumba bine ndetse na sale y’inama  hakiyongeraho icyumba mpahabwenge, yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 11,yatanzwe n’abaturage bafatanije n’akarere ka Ngoma katanze bimwe mu bikoresho.

    Rubago  Barishimira ko  biyubakiye akagali  n’igikoni cy’umudugudu2

    Abatuye ako kagali bavuga ko bagize igitekerezo cyo kwiyubakira inzu nziza yo gukorerwamo n’akagali nyuma yuko babonaga bakoreraga ahantu habi kandi hato hatari habakwiriye maze bajya inama bafatanije babasha kwiyubakira iyo nzu.

    Kamana Alexis umuyobozi w’umudugudu w’Akabungo,avuga ko bishimira cyane igikorwa bigejejeho kuko byatumye babona ko byose babishoboye bigatuma batangira gutekereza ibindi bikorwa byagutse bazakora.

    Yagize ati” Mubyukuri dutangira ntabwo twari tuzi ko byagera aha,nyuma yo kwiyubakira ibiro by’akagali ndetse n’inzu y’igikoni cy’umudugudu byatumye tumenya umuco wo kwigira none turatekereza kuba twakubaka n’ishuri kuko abana bacu biga kure  ndetse nyuma tukazukurikizaho n’ivuriro.”

    Abatuye aka kagali baganiriye n’itangazamakuru bose bemeza ko ubundi ibiro akagali kakoreragamo byari akazu cy’icyumba kimwe na salon bigatuma bitabakwira, bibatera kwishakamo ibisubizo batanga amafaranga n’imiganda kugirango bigeze ku biro byiza biyubakiye.

    Akagali ka Rubago gaherutse kwegukana igikombe mu rwego rw’akarere  nk’akagali k’indashyikirwa mu rwego rw’akarere mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.

    Umuyobozi w’aka kagali,Rwasibo Eric,ubwo batahaga iyi nyubako kuri uyu wa 23/01/2015 yavuze ko kubera umusaruro wavuye mubikorwa abaturage bigezaho ku mbaraga zabo nko kwiyubakira ibiro by’akagali n’ibindi,babikuyemo isomo ryo kwigira.

    Yagize ati”Ubundi aho twakoreraga hatari hanoze yari inzu ifite icyumba na salo,mu ivumbi ahantu utabona utakicaza umuturage mbese wabonaga bibateye ipfunwe bahitamo kwishakamo ibisubizo. Barabyishimiye cyane kandi  uretse n’akagali abaturage barakataje mu kwishakamo ibisubizo biteza imbere no mu mago iwabo.”

    Ubuyobozi bushima abaturage imbaraga bafite mu kwiyubakira igihugu bahereye iwabo ku midugudu no mu tugali bakemura zimwe mu mbogamizi zigihari. Mu karere kose ka Ngoma buri kagali kiyubakiye ibiro nubwo hari hamwe zitaruzura n’ahagaragaye intege nke.

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED