Rwanda | Gisagara: Iminsi yo kujya mu bwisungane mu kwivuza yarongerewe
Mu rwego rwo kongera abanyamuryango no guha amahirwe abaturage bari baracikanwe, akarere ka Gisagara kongereye iminsi 15 ku gihe cyari gitegetswe cyo kujya mu bwisungane mu kwivuza.
Ivuriro rya Kansi
Aka karere kakunze kuba inyuma muri iyi gahunda mu minsi ishize, kagerageje kongera imbaraga no gufata ingamba nshya kugirango abanyamuryango biyongere ndetse harebwe ko kava ku mwanya mubi kariho mu bwisungane mu kwivuza.
Mu byakunze gutuma rero abaturage batitabira iki gikorwa harimo imyumvire iri hasi itumva akamaro ko kujya mu bwisungane n’ubukene kuri bamwe.
Kugirango rero iki kibazo cy’imyumvire gikemuke hagiye hakorwa ibintu byinshi birimo gusura abantu mu ngo bakaganirizwa kuri iki gikorwa, gukoresha amanama n’ibiganiro no gufata umwanya wo kugishakira igisubizo hamwe cyane cyane nyuma y’imiganda rusange.
Uyu munsi rero aka karere karavuga ko abantu bagiye biyongera n’ubwo uyu munsi hatazwi niba karavuye ku mwanya wa nyuma kari kariho ku rwego rw’igihugu, ariko hariho imirenge myinshi yagiye igaragaza impinduka ikigira imbere ndetse inavuga ko kongeraho iyi minsi 15 byagize akamaro.
Umurenge wa Kansi ubu ukaba uri mu iri imbere muri aka karere ku ijanisha rya 88,84% ndetse hakaba hari n’icyizere cyo kurenza aha kuko n’ubwo ngo iminsi 15 bongerewe igiye kurangira kuko izarangira ku itariki 15/2 abantu bari bakiza kuko ku munsi hari igihe bandikaga abantu bashya barenga 10.
Evariste Hakizimana umucungamari mu bwisungane mu kwivuza ku ivuriro rya Kansi aravuga ko ibiganiro n’inama bagiye batanga byagize akamaro kuko abantu benshi bagiye bahindura imyumvire, gusa ngo hari n’abagiye bagira ibibazo by’ubukene bigaragara abo rero bakaba baragiye boherezwa mu buyobozi kugirango bafashwe.
Abaturage b’uyu murenge wa Kansi batabashaga kubona amafaranga ako kanya bagiye babona ubufasha bw’ibigo nka Sacco bakagurizwa maze bagahabwa igihe bazishyurira.