Rwanda | Gisagara: Abayobozi b’inzego z’ibanze nibo bagomba gufasha guca ibiyobyabwenge
Ntawundi uzafasha gukemura ikibazo cy’ibiyobyabwenge kirangwa mu karere ka Gisagara ku bw’umwihariko mu murenge wa Save atari abayobozi b’inzego z’ibanze.
              Abayobozi ba Save
Aya ni amagambo yavuzwe na Nyakubahwa Depite Speciose ubwo uyu murenge wasurwaga mu rwego rwo gushaka uburyo watera imbere.
Iki kibazo cy’ibiyobyabwenge rero bigizwe ahanini n’inzoga ya nyirantare bibarizwa mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, siwo wonyine birimo ariko niho bimaze kugaragara cyane kuko nk’uko uhagariye Polisi muri Gisagara yabisobanuye kuva mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka wa 2012 kugera uyu munsi hamaze kumenwa litiro 1800 kandi birashoboka ko izitarafashwe ari zo nyinshi.
Ibi rero bikaba ari ikibazo gikomeye kuko izi nzoga zengerwa mu midugudu, no mu tugari ariko ababikora bagahishirwa, Nyakubahwa Depite Speciose wabaye n’umuyobozi muri aka gace kera hakiri muri komine shyanda yababwiye ko izi nzoga atari nshya ahubwo ko zahozeho kandi ko yazirwanyije akarinda agenda akibirimo byagakwiye kuba byarashize niba bikorwa uko bikwiye.
Yavuze ko niba hasigaye hariho abayobozi kugera mu nzego zo hasi mu midugudu ariko aba bazenga bakaba batamenyekana bidasobanutse akaba ari nayo mpamvu asaba ubuyobozi bw’uyu murenge kwicara bugafata imyanzuro ihamye kuri iki kibazo kuko kitagomba guhoraho.
Uhagarariye Polisi nawe yavuze ko aba bayobozi badakora uko bikwiye kuko ibintu bibera hafi yabo ariko ntibabashe kubishyikiriza inzego z’umutekano barangiza bakaza kuvuga ko bafite ibibazo by’umutekano muke uterwa n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Ikibazo si abenga izi nzoga ahubwo ikibazo ni abagomba kuzirwanyaâ€.