Rwanda | « Hari abatanga serivisi mbi batabizi », Guverineri Munyantwari
Hashize igihe mu Rwanda igikorwa cyo gutanga serivisi inoze gihagurukiwe. N’ubwo abenshi biyemeje kubigeraho, inzira iracyari ndende kubera ko hari n’abatanga serivisi itari nziza batabizi. Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Bwana Munyantwari Alphonse, yabigarutseho mu nama abafatanyabikorwa n’abayobozi b’uturere bo mu Ntara ayobora bagiranye n’intumwa zo muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’izo mu kigo cy’iterambere ry’u Rwanda (RDB).
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Murenyantwali Alphonse
Afatiye kuri serivisi zijyanye n’ubukerarugendo ari zo amahoteri no gutwara abantu, Guverineri Munyantwari yatanze ingero zitandukanye za serivisi itanoze. Ku bijyanye no kwakira abakiriya, yavuze ko akenshi abita ku bakiriya babavugisha bababaza ibyo babazanira ntibagaruke kubabaza ibindi baba bakeneye, bakibagirwa ko hari igihe bashobora gutuma umukiriya asigira hoteri amafaranga menshi bitewe n’uko bamushishikarije kuba yafata no ku bindi batanga. Yagize ati « ushobora kunywa fanta mbere yo gufungura warangiza wenda ukaba warenzaho ikawa. Hari igihe umukiriya atakwibuka gusaba iyo kawa, nyamara bamwibukije ko ihari akaba na yo yayinywa ».
Na none kandi mu mahoteri bagira ikintu kiza cyo kugira inyandiko zanditseho ibyo umuntu yahabona  nk’amafunguro n’ibyo kunywa, nyamara ntaho bandika igihe bisaba kugira ngo amafunguro runaka abe yabonetse. Bitewe n’uko hari igihe umuntu aba yihuta, hari igihe ashobora kwicara akarambirwa kubera ibyo yasabye, nyamara kandi iyo haba handitse igihe bitwara ngo bibe byabonetse hari igihe yari gusaba ibyihuta, akagenda yishimye atanavuga nabi aho bamwakiriye avuga ko bakerereza abakiriya.
Karasira Faustin ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB
Ku bakira abantu mu birori bitandukanye, hari igihe usanga abakobwa bambariye kwakira abashyitsi (bambaye imishanana) baberewe, nyamara wajya kureba ugasanga bose bagiye bihagararira ahantu hamwe bakiganirira, bakibagirwa icyabazanye. Aha baba bibagiwe ko kwakira abashyitsi bidahagararira ku kubaha ibyicaro, ahubwo ko no kubahozaho ijisho bareba icyo bashobora kuba bakeneye ari ngombwa.
Mu batwara abantu, hari abakabya umuvuduko. Guverineri Munyantwari ati « Yego hari ubwo umuntu aba afite gahunda ashaka kugera aho ajya mu gihe gito gishoboka, ariko hari ubwo wamwirukankana ntagere iyo ajya. »
Uretse amahoteri n’abatwara abantu, n’abatanga serivisi zindi zo mu buyobozi bajya batanga serivisi zitanoze batabizi. Aha guverineri Munyantwari yagize ati « hari ubwo usanga nk’ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere yirirwa ajya gushakisha amafaranga yo kubaka imihanda muri za CDF nyamara hari ikinogo kiri imbere y’ibiro by’Akarere atabona ko gikwiriye gusibwa cyangwa na none amatara yo mu Karere asigaye yaka ari mbarwa ».
Ngo umwana ntavuka umunsi umwe ngo yuzure ingobyi. Buriya no kumenya gutanga serivisi nziza na byo bizagera aho bigerweho. Guverineri Munyantwari we ati « kunoza serivisi ni kimwe mu byo Intara y’Amajyepfo igiye guheraho mu guteza imbere ubukerarugendo ».