Rwanda | Kamonyi: Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bwiyemeje gukurikirana imikorere y’abunzi
Ku itariki 14/2/2012, ubwo abakozi b’umurenge wa Mugina basobanuriraga abaturage serivisi babaha, ikibazo cy’imikorere idahwitse y’abunzi cyagarutsweho kenshi maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yanzura ko bagiye gukurikirana imikorere yabo maze abatubahiriza inshingano bagahagarikwa.
Mu bibazo byavuzwe ku bunzi hagaragajwe ko harimo abagorana mu gutanga imyanzuro y’imanza baba baciye, ibyo ngo bikaba bibangamira ababurana bakenera gukomeza urubanza mu nzego z’isumbuyeho. Hari kandi ngo n’abaca intege umwe mu baburanyi babima amahirwe yo kujuririra imanza batsinzwemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Rwiririza Jean Marie Vianney, nawe avuga ko hari amakuru amaze iminsi amugeraho y’iyo mikorere idahwitse ya bamwe mu bunzi nk’aho avuga ko hari umuturage uherutse ku mutelefona amubwira ko hari umwunzi urimo kumwaka amafaranga. Ariko ngo akaba ataramenye uwo muturage kuko yamusabye kumurangira aho bari agahita akupa telefoni.
Andi makuru yavuzweho ni uko hariho ngo na bamwe mu bunzi basigaye barigize abakomisiyoneri b’imanza zo kuburanisha.   Bakaburanisha imanza Abanyamabanga Nshinwabikorwa b’Akagari batabahaye.
Ubu ndi ngo abunzi b’utugari baburanisha imanza bashyikirijwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari. Naho abunzi b’imirenge baburanisha imanza bohererejwe n’ab’utugari kandi zikaba zanditse mu ikayi yabugenewe.
Rwiririza avuga ko bagiye gukurikirana imikorere y’abunzi maze abo bazasanga badakora neza bakabahagarika.