Rwanda | Kamonyi: Abakozi b’umurenge wa Mugina basobanuriye abaturage serivisi batanga
Kuri uyu wa 14/02/2012, mu cyumba cy’inama cy’ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Ignasi riherereye ku Mugina mu karere ka Kamonyi, hahuriye abaturage baturutse mu tugari tugize umurenge wa Mugina baje gusobanurirwa imitangire ya serivisi ku murenge, babajije n’ibibazo bitandukanye.
Abasobanuye ibyo bakora barimo kwakira ibibazo by’abaturage
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Rwiririza Jean Marie Vianney abitangaza, ngo impamvu nyamukuru y’iki gikorwa, ni ukwerekana serivisi abakozi b’umurenge baha abaturage ndetse no guha ijambo abaturage bakagira ibyo bashima cyangwa se bagaya bityo bakajya inama y’uburyo byakosorwa bikagenda neza kurushaho.
Abaturage benshi bari bitabiriye icyo gikorwa ni abari baje bazanye ibibazo by’akarengane bagirirwa, abafite ingingimira ku mikorere y’inzego zimwe na zimwe, ndetse n’abatanga inama z’uko ibitagenda neza byakosorwa. S
erivisi zitangwa n’abunzi, abaturage bazifiteho ikibazo ku buryo bamwe muri bo bavuga ko bamwe mu bunzi babarenganya.
Abaturage bari bitabiriye uwo muhango
Indi serivisi abaturage bavuze ko itabageraho ku buryo bunoze ni itangwa na Veterineri w’umurenge, aho ababaga aribo bita ba mucoma bavuze ko atabageraho ku gihe ngo abapimire inyama kandi ngo bakaba bacibwa 800frs batamenya aho arengera.
Ibindi bibazo byinshi byibanze ku masambu aho hari abavugaga ko bimwe iminani, abanyazwe amasambu ndetse n’abafite ibibazo byo kugabana amasambu n’abavandimwe babo.
Bagarutse kandi no ku kibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabugondo ukekwaho kuba yarakubise umuturage.
Mu gukemura ibyo bibazo, abakozi bireba bafatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge basobanuriye abaturage uko serivisi zakagombye gutangwa, maze bemeza bimwe na bimwe bagomba gukurikirana bitonze nk’irengero ry’amafaranga yakwa ba mucoma ku ibagiro, ibibazo abaturage 2 bafitanye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabugondo ndetse n’imikorere y’abunzi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina bukaba bwamenyesheje abaturage ko bashyizeho umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abagana ibiro by’umurenge ari we bita “Customer Careâ€.