Rwanda | Nyamasheke: Akarere kiyemeje kwikubita agashyi mu byo minisitiri w intebe yabanenze
Kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwagiranye inama n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yose, abashinzwe iterambere mu tugari bose ndetse n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi ngo barebe uko bakosora ibyo minisitiri w’intebe yabagayeho ubwo yari mu rugendo rw’akazi aherutsemo mu turere twa nyamasheke na Rusizi.
umuyobozi w’akarere wungirirje ushinzwe imari, ubukungu
n’amajyambere, Bahizi Charles,
Minisitiri w’intebe yanenze aka karere ko hakiri abaturage bakivangavanga imyaka mu mirima aho guhinga ibihingwa byatoranijwe gusa, amaterasi yakozwe atabyazwa umusaruro ukwiye ndetse usanga hakirangwa urutoki rudakoreye neza.
Afungura iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere wungirirje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abafite ubuhinzi mu nshingano ndetse n’abashinzwe iterambere ry’utugari ngo bashyire mu bikorwa ibyo bashinzwe gukora bakurikirana ibihingwa byose aho biri mu murima kugira ngo bitange umusaruro ushimishije.
Abari bitabiriye iyo nama
Yabasabye kandi gushyira ingufu mu gukangurira abaturage guhuza ubutaka kuko bikiri ikibazo, ndetse hagashyirwa ibyapa ahahujwe ubutaka kivuga imyaka irimo ndetse n’ubuso gihinzeho uko bungana.
Yasabye kandi ko amaterasi yakozwe agomba kubyazwa umusaruro ukwiye kugira ngo amafaranga yashowemo adapfa ubusa. Yababwiye ko ahakenewe ubundi bushobozi nk’ifumbire n’ibindi ko bazabimenyesha ubuyobozi bakabushaka ariko bakayabyaza umusaruro ugaragara.
Amakoperative akora ubuhinzi yasabwe gutanga urugero mu gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe ndetse akanaba abafashamyumvire mu bandi baturage.
Bahizi yasabye aba bayobozi kwegera abaturage bashinzwe kugira ngo hashyirwe ingufu mu gukosora inbo nyakubahwa minisitiri w’intebe yabanenze ndetse bakanarenzaho.