Rwanda | Ikigo cy urubyiruko cya Gicumbi cyafunzwe kubera isuku nke
Uruzinduko rutunguranye rwa Minisitiri w’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi rwatumye afunga ikigo cy’urubyiruko kubera isuku nke yahasanze.
Minisitiri w’urubyiruko Jean Philibert Nsengimana
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2012 uwo Minisitri w’urubyiruko Jean Philibert Nsengimana mu masaha ya saa tatu za mugitondo ubwo yagera ku karere ka Gicumbi abatunguye yahise yihutira gusura ikigo cy’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi ahagageze asanga hari umwanda afata icyemezo cyo kuhafunga.
Icyi cyemezo cyo gufunga iki kigo ntabwo yagitewe n’umwanda gusa kuko yageze kuri icyo kigo ahasanga udushashi tw’inzoga ziri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge zitwa suzi.
Iki kigo nicyo bafunze kubera isuku nke bahasanze
Umuyobozi w’akarere Nyangezi Bonane yatangaje ko nyuma y’icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’urubyiruko biteguye gukomeza kubungabunga urubyiruko ndetse bakanakosora ibyo basanze bidatunganye.
Ku bijyanye n’udushashi tuvamo izo nzoga za suzi Minisitiri yasanze muri iki kigo, uwo muyobozi avuga ko ntawe basanze ari kuzinywa ariko ngo ntiyahakana ko byaba ari ikimenyetso kerekana ko urubyiruko ari rwo rwaba rubikora kuko hafi aho nko muri metero zitarenga 5 hari Akabari.
Ibi bikaba bigiye gukosorwa hitabwa mu gukurikira ibikorwa by’urubyiruko yewe bakita no ku buzima bwabo bwa buri munsi.
 Â