Subscribe by rss
    Thursday 25 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 17th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By Lisa

    Rwanda | Ngo kuba batishimira aho bakora bituma bata akazi uko biboneye

    Bamwe mu bakozi bo mu rwego rw’akarere baturuka mu turere tugeze kuri dutanu baratangaza ko kuba abakozi batari bake basezera ku tuzi kwa hato na hato ngo byaba biterwa n’uburyo bafatwa mu kazi kuruta uko byaba biterwa no kutishimira umushahara muto baba babona.

    Ngo kuba batishimira aho

    Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye inama

    Ibi bakaba babitangaje kuri uyu wa 15 Gashyantare 2012 mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yareberaga hamwe ibibabo abakozi mu turere bakunze guhura nabyo bakabishyira hamwe bikazigwaho n’ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi inzego za leta.

    Viateur Gacandaga ushinzwe abakozi mu karere ka Karongi avuga ko ikibazo gikunze gutuma abakozi bo mu turere bataguma hamwe ngo bakorere uturere igihe kinini ngo byaba biterwa ahanini n’uburyo baba bafashwe n’abakoreresha babo ndetse n’umwuka bakoreramo.

    Gacandaga ati: “mpamya  ko igituma abakozi bagenda biterwa ahanini n’uburyo baba babanye n’abakoresha babo kuko hari ubwo usanga hari aho badakorana neza cyangwa ugasaga ubwumvukane hagati y’abakozi ubwabo ni buke”.

    Ikindi avuga ngo cyaba ari ikibazo cy’umwuka cyangwa uburyo bakoreramo kuko ngo hari ibyo aba bakozi baba batoroherejweho kugira ngo bakore akazi nk’uko bikwiye.

    Agira ati: “Hari ubwo umukozi aba agomba kujya gukorera mu mirenge runaka ariko wareba ugasanga biramugora kuko nta modoka cyangwa moto cyangwa yewe nta n’uburyo bugaragara yoroherejwe, icyo gihe iyo abonye akandi kazi arigendera”.

    Azera Mukamusira, wo mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga akaba n’umwe mu bagize njyanama y’aka karere, nawe avuga ko uburyo abakozi bakoreshwa butuma batabyishimira bigatuma bigendera.

    Agira ati : “Burya aba bakozi tubabaza nka rubanda ko ntacyo bari kutumarira kandi nta bushobozi twabahaye ngo buzuze ibyo twabasabye”.

    Akomeza agira ati: “Urugero nk’iyo umukozi afashe gahunda yo kubarura abamugaye mu karere hari ubwo usanga bahise bamukubitiraho ibindi bati ‘turashaka ko utumenyera abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere vuba byihuse’ icyo gihe akazi yatangiye karapfuye kandi ntiyakwishimira guhora akora atyo”.

    avuga  kandi ko uburyo budashimisha abakozi bugiye kwigwaho kuko ngo basanze ari kimwe mu bintu bikomeye bituma abakozi babacika.

    Aha impuguke ishinzwe ikurikirana n’isuzumabikorwa mu kigo gishinzwe kongerera ubushobozi inzego za leta PSCBS, Madame Judith Kayitesi Katabarwa avuga ko ibi bibazo kimwe n’ibindi ari byo aba bakozi bagiye gushyira hamwe bakazabishyikiriza iki kigo kibishinzwe ngo bishakirwe umuti.

    Abakozi b’uturere bigaga ku bibazo nk’ibi bakaba ari abaturutse mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Rutsiro na Karongi.


    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED