Rwanda | Gushyingura abazize Jenocide ntibikorwa mu cyunamo gusa – umuyobozi wungirije wa Karongi
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside muri ako karere bidakorwa mu cyunamo gusa.
Nubwo mu cyunamo habaho ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro, iyo hari imibiri ibonetse ubuyobozi bufatanya n’abaturage bakayitaburura bakayikorera isuku, ubundi bakagena aho bagomba kuyishyingura nk’uko bitangazwa na Mukabalisa Simbi Dative, umuyobozi wungirije w’akarere ka Karongi .
Kuwa kane tariki 16/02/2012, mu kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi hataburuwe imibiri y’abantu 41 bazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Photo: MUKABALISA SIMBI Dative, V/M Imibereho Myiza Karongi
Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Karongi avuga ko iyo iyi mibiri ishyinguwe mbere bituma ubuyobozi burushaho kubona umwanya wo gukora indi bikorwa biba biteganyijwe harimo ibyo gufata mu mugongo abacitse ku icumu.
Photo A: Imwe mu mibiri y’abishwe muri jenoside 1994. Photo B: aho icyobo cyahoze. Photo C: IYAKAREMYE Lazaro, Umuyobozi w’Akagari ka Gitarama
Muri iyo mibiri yataburuwe harimo iy’abantu biciwe ku gasantire (centre) k’ahasigaye ari mu Mudugudu wa Kivomo, habaga icyobo cya metero 6 bacukuragamo ubutaka bwo gukoramo amatafari no guhoma amazu maze muri Jenoside interahamwe zikajya zijugunyamo abantu zimaze kwica.
Abandi zabajugunyagamo ari bazima bakarenzaho agataka kugeza igihe icyobo cyuzuriye. Indi mibiri 6 ni iyo bataburuye hirya no hino muri ako gace.
Iyo mibiri yatinze gutabururwa kubera ko bene wabo ba nyakwigendera baba hanze y’igihugu, abandi Kigali bari barasabye ubuyobozi kubihanganira bakabategereza bakava imahanga kugira ngo abantu babo batabururwe bahibereye nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akagari ka Gitarama, Lazaro.
Mukabalisa avuga ko nyuma ya Jenocide mu 1996 ababuze ababo bafatanyije n’ubuyobozi bazitiye icyo cyobo, bateraho n’indabyo n’utwatsi kugira ngo hapfe kugira isura y’ahantu habitse imibiri y’inzirakarengane n’ubwo uko hameze bitari bikwiye ko bagumamo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bwafashije abaturage kubona ibikoresho byo gusukura imibiri, gutwara abantu bagiye gucukura no kugura shitingi bogerejeho imibiri ya ba nyakwigendera. Mu gihe bagitegereje kubashyingura mu cyubahiro, ubu imibiri ibitse ku kicaro cy’Akagari ka Gitarama.
Biteganyijwe ko imibiri yataburiwe izashyingurwa muri Werurwe, itariki itaramenyekana neza.