Kigali niyo itahiwe kwakira imikino ya EALASCA
Umuyobozi wa EALASCA David Rofick n’umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Hope Tumukunde
Guhera tariki 05/12/2011 umujyi wa Kigali uzakira imikino itegurwa n’ishyirahamwe rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze mu bihugu bigize umuryango w’Africa y’iburasirazuba binyujijwe muri siporo n’umuco (EALASCA).
Muri iyi mikino igomba kumara icyumweru cyose, buri gihugu kizohereza amakipe agomba kugihagararira mu mikino itandukanye na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abayobozi bakuru bazaba baherekeje amakipe. Bamwe mu bayobozi bakuru biteganywa ko bazitabira iyi mikino ni abaminisitiri b’umuco na siporo baturutse muri ibi bihugu.
Mu kiganiro yakoranye n’abanyamakuru umuyobozi w’iri shyirahamwe David Rofick ukomoka mu gihugu cya Kenya yatangaje ko intego y’iyi mikino ari uguhuza abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo barusheho kumenyana, kungurana ibitekerezo baganira ku ngingo zitandukanye ndetse bakanasabana.
Yagize ati “Iyi mikino yongerera ingufu imibanire y’abagize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ibinyujije mu mikino, ibiganiro n’ubusabaneâ€.
Udushya muri iyi mikino
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Hope Tumukunde, yatangaje ko tumwe mu dushya turi muri iyi mikino ari uko igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nacyo kizitabira iyi mikino bwa mbere mu mateka yacyo.
Akandi gashya ngo ni uko abazitabira iyi mikino bazabasha no gukora umuganda. Hazabaho kandi n’imurikabikorwa (exhibition) ndetse habeho n’ibiganiro hagati y’abaminisitiri bazaba bitabiriye iyi mikino.
Amafaranga agera kuri miriyoni 116 z’amanyarwanda niyo agomba gukoreshwa muri iyi mikino. Amakipe akazahatana mu mikino igera kuri 7 harimo umupira w’amaguru, volleyball, gusiganwa ku maguru, netball, darts no kurushanwa mu ndirimbo.
Ibibuga bizakinirwaho iyi mikino ni sitade Amahoro, Nyamirambo, Ferwafa, NPC na IFAK.
Iyi ni inshuro ya gatatu iyi mikino igiye kuba. Yaratangiriye muri Nairobi muri 2009, ikomereza Kampala muri 2010 naho Kigali ikaba igiye kuyakira uyu mwaka. Nubwo iyi mikino izabera mu mujyi wa Kigali gusa, u Rwanda ruzaba  ruhagarariwe n’amakipe aturutse mu ntara zose n’umujyi wa Kigali.
Jacques Furaha