Rwanda | Nyamasheke: Urubyiruko rwungukira byinshi mu nyigisho ruhabwa n ikigo cy urubyiruko.
Urubyiruko rwitabira gahunda z’ikigo cy’urubyiruko cya nyamasheke ruratangaza ko rwungukira byinshi mu nyigisho zijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ruhabwa, zaba izijyanye no kwirinda icyorezo cya Sida no kwipimisha ku bushake, kuboneza urubyaro, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi.
Ubwo twabasuraga tariki 16 gashyantare,2012 bamwe muri uru rubyiruko badutangarije ko ubumenyi bahabwa muri iki kigo bubafasha mu guha ubuzima bwabo icyerekezo kiza nk’uko Ngayaboshya Pierre w’imyaka 20 yabivuze.
Ngayaboshya yagize ati: “ubumenyi mpabwa buranyubaka mu buzima bwange cyane cyane mu kwirinda sida, kuko butuma mbasha gucunga ubuzima bwanjye, kandi Byatumye menya byinshi birebana n’ubuzima bwanjye.â€
Ngayaboshya avuga ko bakangurirwa kwipimisha sida ku bushake, usanze yaranduye bakamugira inama y’uko yitwara ndetse n’umuzima nawe bakamugira inama y’uko yakwirinda kuzandura.
Ibi kandi byemezwa na Uwineza Jeannette w’imyaka 23 uvuga ko ubutumwa ahabwa bumugirira akamaro, akaba abivuga muri aya magambo: “bizamfasha mu kwirinda Sida nkiri umwari ndetse no mu gihe nzashaka bizamfasha kuboneza urubyaro bityo mbyare abo nshoboye kurera. Yewe ni byinshi bizamfasha.â€
Ndanga Janvier, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke asaba urubyiruko kwita ku buzima bwarwo bw’ejo hazaza.
“abajene dushishoze kuko ejo hazaza ari ahacu.â€
Kubwe, ngo urubyiruko rwose rurasabwa kujya rugana inzu yarwo ngo ruhabwe ubutumwa butandukanye bwo kurinda ubuzima bwarwo, bityo ruzagere mu cyerekezo 2020 rumeze neza, kuko niba urubyiruko rukomeje gutwara amada atateguwe, urundi rwandura sida bitakoroha kugera muri 2020.