Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jun 9th, 2015
    featured1 / Ibikorwa / Kinyarwanda / Latestnews | By gahiji

    Ruhango: Hakozwe isuzumwa ku byagezweho n’abafatanyabikorwa

    Itsinda ry’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Ntara y’Amajyepfo rifatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Ntara bakoze isuzumabikorwa ry’ibikorwa  by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango.

    2a

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, wari uyoboye iri tsinda tariki ya 02/06/2015, akaba n’Umuyobozi w’iri huriro, avuga ko muri iki gihe ihuriro ryitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi, iri suzuma rikorwa bitandukanye gato n’uko ryari risanzwe rikorwa.

    2b

    Ngo icyibandwaho ni ukureba uruhare ibyagezweho bifite mu guhindura ubuzima n’imibereho by’ababikorewe cyangwa abagenerwabikorwa babyo.

    Uyu muyobozi akaba asobanura ko ariyo mpamvu hibandwa ku buhamya bw’abagenerwabikorwa, bakivugira ibyo bagezeho, n’uburyo imibereho yabo yaba yarabashije guhinduka bitututse kuri ibyo bikorwa.

    Ibikorwa byasuwe biherereye mu Mirenge ya Kinazi, Ntongwe na Ruhango, Nzabahimana Alexis, ni Perezida wa Koperative CODERIKA, Avuga ko umufatanyabikorwa UGAMA yabafashije kugera kuri byinsh,  ngo mbere bezaga toni 3,5 z’umuceri kuri hegitari imwe, ariko ngo nyuma y’amahugurwa bahawe na UGAMA CSC, bitabiriye gukoresha imbuto nziza n’inyongeramusaruro none bageze kuri toni 6,5.

    Ngo banabonye amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye, bituma imibanire mu ngo ihinduka. Ndetse ngo insimburamubyizi bahabwaga muri ayo mahugurwa bayihereyeho bashinga ikimina cyo kubitsa no kugurizanya, ubu bakaba bafite amafaranga ibihumbi 600, mu isanduku hatabariwemo ayo bagurije abanyamuryango.

    NZABAHIMANA avuga kandi ko bamaze kubona ko umusaruro wabo ari mwinshi, bakabona ko wangirikira ku mbuga kubera kutagira ubuhunikiro, ndetse ibi bigatuma bahendwa n’ababagurira, bahisemo kubaka ubuhunikiro, iki gikorwa nacyo bakaba bagifashwamo na UGAMA. Ngo ubu buhunikiro buzuzura butwaye miliyoni 32, uruhare rw’abanyamuryango rukaba ari ikibanza n’inzu yubwiherero, amfaranga asigaye akazatangwa n’uyu mufatanyabikorwa.

    Mu murenge wa Ruhango, hasuwe rimwe mu matsinda y’intambwe ryitwa TUZAMURANE. Amatsinda y’intambwe ahugurwa kandi agakurikiranwa na   CARE International, akaba agamije gutoza abagore n’abagabo bafite ubushobozi buke umuco wo kwizigamira, gukora udushinga duto n’uduciriritse, byose bakabikora mu bushobozi bwabo kuke.

    Mukashyaka Jeannette ni umwe mu bagize iri tsinda. Hamwe na bagenzi be, bavuga ko bageze kuri byinshi babikesheje kwishyira hamwe. Avuga ko batangiye muri 2011, batangira bazigama amafaranga ijana buri cyumweru. Ngo baje kugera ku bushobozi bwo kuguriza umunyamuryango amafaranga ibihumbi 50, none uyu munsi babasha kuguriza umunyamuryango ibihumbi 500. Ngo ushaka inguzanyo ahabwa inshuro eshatu z’ubwizigame bwe.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED