Abakoresheje nabi umutungo wa Leta bazakurikiranwa
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko abayobozi b’ibigo byose byarebwaga na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta banyereje cyangwa bakoresheje nabi imari ya Leta bagomba kubyishyura.
Mu nama yatumije tariki 02/12/2011, Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko Uwo bizagaragaraho ko yakoresheje bidakwiye umutungo wa Leta bizamugiraho ingaruka mbi.
Yavuze ko nyuma y’inama hagomba gutangira gukurikirana imitungo yabuze hagamijwe kuyigarura. Yasabye ko buri mezi atatu hajya hakorwa raporo ku bimaze kugaruzwa.
Minisitiri Habumuremyi  yashinze Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byasabiwe abayobozi b’ibigo bitandukanye. Minisiteri ikazatanga raporo ya nyuma bitarenze ukwezi kwa Mbere 2012.
Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana uburyo imari ya Leta yakoreshejwe  kamaze iminsi gasaba abayobozi b’ibigo bya Leta ibisobanuro kuri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.
Emmanuel N. Hitimana