Rwanda | Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge izajya inyomoza abavuga nabi u Rwanda
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) iratangaza ko mu rwego rwo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe icyemezo cyo kujya inyomoza ndetse ikamagana abavuga nabi u Rwanda barusebya bidafite ishingiro.
Komiseri muri iyo komisiyo, Uwimana Xaverine, avuga ko abavuga nabi u Rwanda babikora nkana kandi bakabikora birengagiza ukuri, anavuga ko igikenewe ari ugukomeza kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize amatsinda (clubs) y’ubumwe n’ubwiyunge zo mu karere ka Kayonza, tariki 16/02/2012, Uwimana yabakanguriye kujya bavuga ukuri ku bwiyunge kuko bugenda biugerwaho.
Mukandori Claudette, umwe mu bagize clubs z’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko nubwo ari we wenyine wasigaye mu muryango we, yamaze kubabarira abamwiciye kandi ubu bakaba ngo babanye neza.
Abiciwe n’abishe bireze bakemera icyaha bibumbiye muri clubs z’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kayonza bavuga ko bakomeje gutera intambwe igana ku bumwe n’ubwiyunge.
Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kayonza zimaze iminsi mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge yateguwe n’umuryango Prison Fellowship ubashishikariza ubworoherane.
Umuyobozi wa Prison Fellowship, Gashagaza Deo, avuga ko kuva uyu muryango watangira gutanga ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge hari intambwe ikomeje guterwa haba ku ruhande rw’abakoze Jenoside n’abayikorewe.