Rwanda | Rusatira: Amakimbirane yaragabanutse kubera inteko z abaturage
Ubuyobozi bw’akagari ka Kiruhura, umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye buratangaza ko amakimbirane ashingiye ku mitungo n’imibanire yagabanutse kuko habaye ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’akagari mu guca ayo makimbirane.
Akarere ka Huye kagira igikorwa gihoraho cyo kumva ibibazo by’abaturage hagamijwe kubibonera umuti umuturage abigizemo uruhare muri gahunda yo guharanira imibanire myiza, ubwisanzure n’umudendezo by’umuturage.
Mu gikorwa nk’iki cyabereye mu kagari ka Kiruhura, tariki 16/02/2012, umunyabangashingwabikorwa w’aka kagari, Minani Jean Baptiste Kelly, yatangaje ko amakimbirane agenda agabanuka  hifashishijwe inzego z’ubuyobozi zinyuranye ku bufatanye n’abaturage. Yavuze ko amakimbirane agaragagara cyane aba ashingiye ahanini ku mutungo cyangwa ku mategeko atarubahirijwe
Kuva iyi gahunda yatangira inteko z’abaturage zimaze gutanga umusaruro, kuko umuturage agaragaza ikibazo cye ndetse akanahabwa umwanzuro wacyo. Umusaruro w’inteko  kandi unagaragara mu bibazo abaturage babaza, cyane cyane iyo perezida wa Repubulika  yabasuye, kuko ngo  usanga bitakiri byinshi nka mbere; nk’uko Minani abitangaza.
Ku wa kane wa buri cyumweru,  abaturage bafite ibibazo batuye imirenge ya Rusatira, Kinazi, Rwaniro na Ruhashya bahurira ku kagari ka Kiruhura, aho babonana n’abayobozi baturutse ku karere ka Huye hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage.