Rwanda | Rusizi: Ikibazo cy’imirenge idahagarariwe mu nzego z’abamugaye kubera amashuri make kizasuzumwa
Kubera ibwiriza rigena ko abagize komite nyobozi y’urwego rw’abamugaye ku murenge bagomba kuba nibura bararangije amashuri atandatu yisumbuye byatumye hari imirenge imwe n’imwe komite itabasha kuzuza umubare w’abayigize. ubwo umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya komisiyo y’amatora mu turere n’umujyi wa Kigali yaganiraga n’abayobora amatora mu mirenge y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke yavuze ko iki kibazo kizwi kandi kiri kwigwa kugira ngo kibonerwe umuti.
Komite y’inama y’igihugu y’abamugaye ku murenge bigenwe ko ibamo abantu 7 bose bafite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye. Mu karere ka Rusizi nkuko Renzaho Faustin ukuriye inama y’igihugu y’abamugaye mu karere ka Rusizi abivuga, imirenge ya Nyakarenzo na Nyakabuye ntihagarariwe kubera kuburamo abamugaye barangije amashuri yisumbuye nyamara harimo abamugaye benshi. Renzaho agira ati: “Dufite ikibazo gikomeye cy’uko iyo mirenge idahagarariwe nka, Twahisemo kureba abajijutse tubaha inshingano zo gukurikirana imibereho y’abamugaye ariko urumva ko batujuje ibyangombwa.â€
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya komisiyo y’amatora mu turere n’umujyi wa Kigali Irambona Liberathe avuga ko iki kibazo cya komite zituzuye muri imwe mu mirenge mu nzego z’ababana n’ubumuga kizwi.Irambona yongeraho ko iki kibazo kiri kwigwaho mu rwego rwo gushakirwa umuti, ati: “Iki kibazo cya komite zituye mu nzego z’abamugaye kubera kubura abujuje ibyangombwa by’amashuri asabwa cyabonetse ahantu henshi. Icyiza ni uko hari abamugaye bamaze kugeza amashuri yasabwaga.Ikindi ni uko iki kibazo ubu cyagejejwe mu nzego zitandukanye kikazasuzumwa mbere y’uko kigera mu nteko ishinga amategeko.â€
Urwego rw’abamugaye ni rumwe mu byiciro byihariye bitorwa hamwe n’inama y’abagore n’ iy’urubyiruko.