Minisiteri y’Imari niyo yonyine yagaragaje raporo nziza mu bigo byose
Raporo y’umugenzuzi w’imari y’umwaka 2009/2010 yashyize Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku mwanya wa mbere mu bigo byagaragaje ibyangombwa byuzuye mu igenzura riherutse.
Umunyabanga uhoraho muri MINECOFIN yavuze ko iyi minisiteri yaje ku mwanya w’imbere kubera gukorana n’abashinzwe gukemura ibibazo minisiteri yahura nabyo mbere y’uko bigaragara.
Ibindi bigo nabyo byashimwe ko byageragageje mu gukora neza ni Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’urubyiruko, umuco na siporo, Minisiteri y’ubuzima n’intara y’Iburengerazuba.
Muri rusange ibigo byagaragaje raporo nziza (audit clean report) ni 5% gusa mu bigo 104 bya Leta n’ibitari ibya Leta ariko bikoresha 70% by’amafaranga ya Leta.
Aubadia Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, yagize ati: “Ibi bigo nabyo muri rusange bifite raporo nziza ariko kubera imiterere y’ibyo bikoramo hagiye haza utubazo duke twatumaga hagomba kugaragara ikibazo.â€
Emmanuel N. Hitimana