Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jul 11th, 2015
    featured1 / Ibikorwa / Kinyarwanda / Latestnews | By gahiji

    Gakenke: Gukubita no gukomeretsa ku isonga y’ibyaha bihakorerwa

    Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nibyo biza ku isonga y’ibyaha bikorerwa mu karere ka Gakenke ahanini bigaterwa n’ubusinzi hamwe n’amakimbirane yo mu miryango nkuko byagaragajwe n’inama y’umutekano yo kuri uyu wa 07/07/2015.

    Gukubita no gukoretsa ngo akenshi bikunze gukorwa n’abantu baba banyoye inzoga bagasinda bakaza kugira icyo batumvikanaho, hakaniyongeraho ko umugabo ashobora kujya mu kabari agataha yasinze ariho hava gukubita no gukomeretsa  abo asanze mu rugo.

    Muri rusange mu karere ka Gakenke mu kwezi kwa 6 hagaragayemo ibyaha 15 muribyo hakabamo ibyaha 3 byo gukubita no gukomeretsa ibindi bikaza birimo ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, Ubujura, gufatwa k’umwana w’umukobwa kungufu  no Gucukura inzu.

    Nubwo bigaragara ko hakozwe ibyaha bitandukanye mu kwezi kwa gatandatu ariko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni icyaha gikunze kwisubiramo muri buri kwezi kuburyo ubuyobozi bw’akarere bwasabye ko gihagurukirwa kugirango ntikizongere kubaho.

    Mubigiye gushyirwamo imbaraga ni uko abantu bakangurirwa kwirinda kugirana amakimbirane ubundi n’ugaragayeho ubusinzi bukabije akabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.

    Ikindi ni uko umugoroba w’ababyeyi ugomba kwongerwamo imbaraga kuburyo abaturage bazajya baganirizwa, ubundi abakunze kugaragaraho urugomo nabo bakihanangirizwa bananirana bakajyanwa mu kigo ngororamucyo aho bazajya bigishirizwa (Transit center)

    Uretse ibyaha byakozwe mu kwezi kwa gatandatu mu murenge wa Busengo hanagaragaye umuntu washatse kwiyahura anyoye umuti wica udukoko two mu myaka ariko aza kujyanwa kwa muganga aravurwa arakira.

    Mu karere ka Gakenke kandi hanabaye impanuka z’ibinyabiziga 5 harimo 3 zabereye mu murenge wa Kivuruga ariho hanahiriye imodoka itwara abagenzi ya Virunga yahiye igakongoka gusa izi mpanuka zose zikaba nta muntu zigeze zihitana.

    Mu kwezi kwa 6 kandi mu mirenge ya Gashenyi, Coko, Mugunga na Minazi hagiye hagaragaramo urupfu rutunguranye aho muri uko kwezi mu karere hose hagaragayemo impfu 4 zitunguranye.

    Muri rusange mu karere ka Gakenke bakaba bishimira ko impfu z’abantu bakundaga kugwa mu migezi zagabanutse kuko mu kwezi kwa 6 byagaragaye gusa mu murenge wa Mugunga mu mugezi wa Nyabarongo habonetse umurambo w’umwana w’umuhungu wari mu kigero cy’imyaka 16 ariko akaba ataramenyekanye inkomoko ye.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED