Rwanda | Rusizi: Komisiyo y amatora irasaba abayobora amatora kureka amarangamutima
tariki ya 16 Gashyantare 2012, mu nama n’abayobora amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Komisiyo y’amatora yasabye abo bantu kwirinda amarangamutima mu bikorwa by’amatora kuko bigira ingaruka mbi. Ibi komisiyo y’amatora yabisabye abayobora amatora ubwo bibukiranyaga amahame n’amategeko y’imiyoborere y’amatora.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya komisiyo y’amatora mu turere n’umujyi wa Kigali Irambona Liberathe avuga ko iyo umuntu uyobora amatora akoresha amarangamutima, ikiba kigamijwe mu matora kitagerwaho. Irambona agira ati: “Mu bihugu byinshi nyuma y’amatora hakunda kubaho imvururu zihungabanya umutekano, Hari igihe usanga biba byatewe n’abayobora amatora baba babogamiye ku ruhande runaka hagati y’abarushanwa mu matora. Ubundi uyobora amatora nta ruhande aba agomba kubogamiraho.Ntitwifuza ko mu Rwanda habaho imvururu nyuma y’amatora ayo ariyo yose Kugira ngo amatora ntakajye akurikirwa n’ibibazo niyo mpamvu dusaba abayobora amatora kurenga ibitekerezo byo kugendera ku marangamutima ayo ariyo yose.â€
Mu miyoborere y’amatora mu Rwanda nubwo Irambona Liberathe avuga ko hataba cyane ibikorwa by’amarangamutima avuga ko hari bimwe mu bikorwa biyagaragaza bijya biboneka ku bayobora amatora ati: “Hari nk’ubwo indorerezi zigaragaza muri raporo ko hari zimwe mu ndorerezi zemererwa ibikorwa runaka ku munsi w’amatora ugasanga izindi zo ntizemerewe gukora ibyo bikorwa kandi amategeko azigenga ari amwe ahubwo biba byatewe n’uyobora amatora wagendeye ku marangamutima.Ibi bihesha isura mbi igihugu ntibikwiye.â€
Bamwe mu bayobora amatora bemera ko bishoboka ko haba hari bamwe muri bagenzi babo bishoboka ko bagira amarangamutima mu kuyobora amatora .
Nsabimana Come uyobora amatora mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi agira ati: “Hari uwagira intege nke akagira amarangamutima mu matora ibyo birashoboka.â€
Ingaruka mbi zibaho iyo habayeho amarangamutima mu kuyobora amatora, abayobora amatora  nabo bazi ko zibaho.Uzayisenga Edouard ushinzwe uburere mboneragihugu mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi akaba agira uruhare mu kuyobora amatora muri uwo murenge agira ati: “Iyo uyobora amatora akoresha amarangamutima bigira ingaruka mbi.Urugero ni nko guteza amakimbirane mu baturage, gutanga isura mbi y’amatora no gutuma abaturage bashobora kutongera kwitabira amatora.â€
Iyi nama ya komisiyo y’amatora n’abayobora amatora ku rwego rw’umurenge ndetse n’abashinzwe uburere mboneragihugu mu murenge n’abayobora amatora ku rwego rw’akarere yari igamije no kwitegura amatora ateganijwe mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu yo kuzuza inama njyanama z’umurenge n’uturere ndetse no kuzuza inzego z’ibyiciro byihariye (inama y’abagore, iy’urubyiruko n’urwego rw’abamugaye).