Ngoma: Abafatanyabikorwa b’akarere bitezweho byinshi mu kwihutisha iterambere
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko abafatanyabikorwa ari ibirindiro n’imbaraga z’akarere mu gihe bahawe umurongo w’ibyo bakoreramo, kuko byihutisha iterambere n’imihigo ikeswa vuba kandi neza.
Ikurikiranabikorwa ndetse no kwita ku bikorwa biba byasizwe n’abafatanyabikorwa nibyo abayobozi bashya ba JADF mu karere ka ngoma bavuga ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira aka karere kabashe kwesa imihigo neza.
Habimana Kizito,umuyobozi mushya umaze iminsi atorewe kuyobora uru rwego rw’akarere rw’abafaranyabikorwa(JADF),avuga ko abafatanyabikorwa ar urwego rufite imbaraga mu iterambere ry’akarere igihe ruyobowe neza kandi rugahabwa imbaraga.
Avuga ko ubu uru rwego rugiye gushyira imbaraga mu ikurikiranabikorwa by’abafatanyabikorwa munama yabaye mu ntangiriro z’uku kwa Nyakanga 2015.
Agira atiâ€Akarere kacu kabashije kugera kubintu byinshi bifatika bishingiye ku bafatanyabikorwa,ikintu kihutirwa tugiye gukora ni ugushyiramo ububyutse mu mikoranire y’akarere n’abafatanyabikorwa mu byo gakeneye.No kongera imbaraga mu gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa(Monitaring and evaluation)â€.
Muri uru rwego ngo muri komite icyuye igihe hari ahagaragaye intege nke mu mikoranire n’abafatanyabikorwa aho hari aho imbaraga zabo zitahuzwaga ngo zishyirwe mu bikorwa birusha ibindi gukenerwa n’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,avuga ko bafaranyabikorwa ashima cyane ko bafasha akarere ku iterambere ry’abaturage,gusa nawe agashimangira ko iyo abafatanyabikorwa badacunzwe neza bibyara akajagari maze imbaraga zabo zigasa n’izipfuye ubusa.
Yagize atiâ€JADF buriya ni imbaraga z’akarere ,ni ibirindiro by’akarere iyo yapfubye biba ari ikibazo.Iyo haje abafatanyabikorwa badashobora guhabwa umurongo baraza bakazana akajagari,bakora ibintu bimwe.Hamwe na komite zishyirwaho turizera ko bizagenda neza.â€
Mu nama n’abafatanyabikorwa umuyobozi w’akarere yashimye cyane abafatanyabikorwa aha ikaze n’abandi kuza ariko yibutsa ko badakeneye abafatanyabikorwa babatekamitwe nkuko hari aho byagaragaye umwaka ushize kuri Forward rich†yahombeje abaturage miliyoni zigera kuri 16 z’amafaranga y’u Rwanda.