Rwanda | Gisagara: Save y ubu ntikwiye gusa na Save ya kera
Abayobozi b’akarere ka Gisagara baravuga ko umurenge wa Save uzwi nabi kuva kera byagakwiye guhinduka ntihore ari Save yak era.
Abayobozi batandukanye b’umurenge wa Save hamwe n’abanyamabanga
nshingwabikorwa b’indi mirenge
Ibi birava ku bibazo bikunze kugaragara muri uyu murenge birimo urugomo, ubujura no kwenga ibiyoga nka za nyirantare ziteza umutekano muke muri aka gace ndetse no kuba Save itagera ku iterambere rirambye kandi ifite byinshi byakayiteje imbere.
Kuva kera Save ivugwa ukuntu kutari kwiza kuko n’ubu imvugo yo kuvuga ko umuntu wese wumva nabi ukora ibinyuranyije n’ibyo abwirwa bavuga ko yumva nka Save ntiravaho, ibyo byose rero bikaba byari bikwiye kuba byarashize Save yariyambuye izina ribi.
Umukambwe Mazimpaka utuye muri uyu murenge anavuga ko mu gihe cya kera ubwo abazungu bageraga i Rwanda, Umwami yabohereje i Save kuko yari ahazi urugomo akibwira ko aba bera bazarambirwa n’uburyo bafashwe bakahava ariko ngo ibyo siko byagenze kuko nabo baje bafite amayeri menshi n’ibintu byo gushukisha abaturage.
Uyu munsi rero umurenge wa Save urimo ibikorwa n’abantu benshi kurusha indi mirenge 12 igize akarere ka Gisagara kuko kuri ubu hariyo amashuri y’isumbuye agera kuri 5 na kaminuza gatorika. Hari kandi ibigo bitandukanye by’abihaye Imana ndetse mu mirenge 3 ifite umuriro w’amashanyarazi nayo ikaba irimo ikaba no mu mirenge 2 ifite amazi.
Ibi byose rero birayemerera kuba yaza ku mwanya w’imbere mu bikorwa by’iterambere muri aka karere ariko siko bimeze kuko iri ku mwanya w’inyuma.
Abayobozi b’inzego zo hasi baratangazako biterwa n’imyumvire ikiri hasi cyane, bityo bakaba basaba ubuyobozi bubari hejuru ko babafasha kongera ibiganiro, inama n’amahugurwa ku ngingo zitandukanye bigamije guteza imbere uyu murenge n’akarere muri Rusange.