Ngororero: Abaturage barasabwa gukaza ingamba zo kubungabunga umutekano
Mu nama yahuje abayobozi b’inzego zibanze, abaturage n’inzego z’umutekano mu karere ka Ngororero yabaye tariki 01/12/2011, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’abahagarariye polisi, basabye abaturage kutirara ngo bafite umtekano kuko hari ibibaca mu rihumye bikabahungabanyiriza umutuzo.
Mu bikorwa bihungabanya umutekano byibanzwe ho muri iyo nama, hari ikibazo cy’ubujura bukorwa mu ngo, ingeso yo gukina urusimbi yiganje mu murenge wa Matyazo, urumogi rwinjira muri ako karere ruturutse mu karere ka Musanze, inzoga zinkorano zitemewe, ihohoterwa n’ibindi.
Batanze urugero ko mu ijoro ryo kuwa 30 Ugushyingo 2011, mu murenge wa Muhanga abantu bataramenyekana bibye inka enye z’umucuruzi witwa Murwanashyaka utuye mu murenge wa matyazo zikaburirwa irengero.
Abaturage bari muri iyo nama bahawe nomero za terefoni (0788311182) bashobora kwifashisha mu gihe bagize ikibazo cyangwa babonye igikorwa gihungabanya umutekano mu karere ka Ngororero. Bakanguriwe kandi gukaza amarondo ntibirare kuko abagizi ba nabi bahora barekereje.
Ernest KalinganireÂ