Amasosiyete yunganira Polisi mu gucunga umutekano arakangarurirwa kunoza serivisi atanga
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harelimana,  kuwa 27 Nyakanga 2015 yavuze ko umwuga wo gucunga umutekano hakoreshejwe amasosiyete ari mushya mu Rwanda  ukaba ukiyubaka kugira ngo ugere ku rwego rwo gutanga serivisi nziza.
Afungura aya mahugurwa azamara  iminsi ibiri agenewe  abayobozi b’amasosiyete  acunga umutekano ari kubera  mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu (NPC) riri mu Karere ka Musanze, Minisitiri Musa Fazil  yabibukije  ko  akazi bakora kunganira Polisi  y’igihugu mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko bigomba gukorwa ku buryo by’umwuga.
Nubwo Minisitiri atanenga  mu buryo bweruye  ubushobozi bw’abakora ako kazi  bafite bakomora mu myitozo bahabwa mbere yo gutangira akazi,   agaragaza ko bakeneye guhabwa ubumenyi bufatika bwabafasha gukora  neza akazi kabo.
Abakangurira gutanga serivisi nziza ku babagana kandi bakita ku mibereho myiza y’abakozi babo dore ko abacunga umutekano ku bigo bitandukanye bataka ko bahembwa amafaranga make atajyanye n’uko ubuzima buhagaze uyu munsi.
Agira ati “Mugomba gutanga serivisi nziza mukayitangira ahantu heza.  Abakozi bahemberwa ku gihe? Bahembwa neza? Byaba ari byiza muvuye hano mumaze kuganira muri forum… ubyanyu rimwe muzicare muvuge ngo hari amafaranga tutajya hasi mu guhemba kujya hejuru biremewe ariko kujya hasi ntibyemewe.â€
Ikibazo cyo guhemba amafaranga make bijyana n’uko abahabwa serivisi z’umutekano badaha agaciro  iyo serivisi bagatanga amafaranga make bikagira ingaruka no ku mushahara w’abakozi bakoresha; nk’uko bishimangirwa na Kashemeza Robert ukuriye ihuriro ry’amasosiyete acunga umutekano w’abantu n’ibintu.
Hari serivisi z’umutekano nko kurinda abantu ku giti cyabo,  gucunga umutekano  ahantu hahurira  abantu benshi  byagakozwe n’ayo masosiyete ariko kugeza ubu bikorwa na Polisi y’Igihugu kubera ubushobozi buke  bwayo.
Amasosiyete atanga serivisi z’umutekano ava mu bindi bihugu by’akarere u Rwanda ruhereyemo na yo ubu akorera mu Rwanda  nyamara  amasosiyete  abiri  gusa yo mu Rwanda mu 10 yemewe gukora ni yo akorera mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba.
Kugera  ku rwego  rwa kugura imbibi  bagakorera  mu bindi bihugu bisaba gutanga  serivisi nziza  kandi n’abakozi babishoboye.  Icyakora,  ikigaragara  iyo mbogamizi y’ubushobozi  ikaba igihari.
ACP Basabose Denis ushinzwe amasosiyete  acunga umutekano muri Polisi y’Igihugu ashimangira ko bafite gahunda yo gutegura amasomo n’abazajya babahugura babishoboye bikazazamura ubushobozi bwabo.
Gucunga umutekano  hifashishijwe   amasosiyete  byatangiye  nyuma y’i 1994  byatanze akazi ku bantu bagera ku bihumbi 15 harimo n’igitsina gore.