Rwanda | GISAGARA: itorero ryo kurugerero ryatanze umusaruro
Ababyeyi bo mu karere ka Gisagara bafite abana basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa2011 bakaba baranavuye mu itorero ryo ku rugerero baratangaza ko ryatanze umusaruro mwiza kuko basigaye babona akamaro karyo mu myitwarire y’abana babo.
Igihe abana bari bakiva ku ishuri ababyeyi benshi bari bahangayikishijwe n’imyitwarire abana bazagira muri iki kiruhuko kirekire dore ko ngo kuri bamwe atari n’ikiruhuko ahubwo ari ubushomeri kuko atari ko bose babona amahirwe yo gukomeza muri kaminuza cyangwa ngo babone akazi.
Ababyeyi rero baravuga ko impungenge zashize kuko abana nta buzererezi bafite nk’uko ababyeyi babitekerezaga, bashishikariye kumenya gukora umurimo wabateza imbere ku buryo bagenda bashakisha amashyirahamwe bajyamo ku misozi iwabo maze aho atari bakaba bari kwiyegeranya ngo bayashinge.
Umubyeyi utuye mu murenge wa Ndora, aravuga ko ashima cyane Leta yashyizeho iri torero ry’igihugu kuko ngo yabonye impinduka itangaje mu bahungu be babiri barangije.
Kuri we n’ubundi ngo ntibyari byoroshye gutoza umurimo abo bahungu ariko ubu nibo bamwereka ibyo bagomba gukora haba mu rugo no hanze, imyitwarire yabo irashimishije, akaba yumva rero ngo iri torero baryongerera iminsi n’ubwo iyo bashyizeho atayigaye, ndetse ari n’ingirakamaro cyane.