Rwanda | Gisagara: Itorero ry abanyeshuri ryatanze umusaruro
Ababyeyi bo mu karere ka Gisagara bafite abana basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011 bavuye mu itorero ryo ku rugerero baratangaza ko abana babo bavanyeyo imyitwarire myiza.
Abo banyeshuri bashishikariye kumenya gukora umurimo wabateza imbere ku buryo bagenda bashakisha amashyirahamwe bajyamo ku misozi iwabo maze aho atari bakaba barimo kwiyegeranya ngo bayashinge.
Ababyeyi bavuga ko bari bahangayikishijwe n’imyitwarire abana bazagira mu kiruhuko kirekire dore ko kuri bamwe atari n’ikiruhuko ahubwo ari ubushomeri kuko atari ko bose babona amahirwe yo gukomeza muri kaminuza cyangwa ngo babone akazi.
Umubyeyi utashatse ko tumuvuga izina utuye mu murenge wa Ndora, avuga ko ashima cyane Leta yashyizeho iri torero ry’igihugu kuko yabonye impinduka itangaje mu bahungu be babiri barangije.
Kuri we ngo nti byari byoroshye gutoza umurimo abo bahungu ariko ubu nibo bamwereka ibyo bagomba gukora ndetse akemeza ko haba mu rugo no hanze imyitwarire yabo ishimishije.
Uyu mubyeyi yifuza ko iri torero baryongerera iminsi n’ubwo iyo bashyizeho atayigaye, ndetse ari n’ingirakamaro cyane.