Rwanda | Uturere tugiye gufashwa gukora gahunda y imyaka itanu yo kongerera ubushobozi abakozi.
Igikorwa cyo gufasha uturere gukora gahunda y’ imyaka itanu cyatangiye hahugurwa abagize itsinda rizayobora abagize iki gikorwa kugira ngo basobanurirwe uko kizagenda.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, ishyirahamwe ry’ uturere n’ umujyi wa Kigali n’ ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi inzego za leta.
Muri aya mahugurwa, abayitabiriye barebeye hamwe ibikubiye mu ngamba zo kubaka no kongerera ubushobozi inzego z’ ibanze, ishyirwa mu bikorwa ry’ izo ngamba, amabwiriza ngenderwaho mu itegurwa rya gahunda yo kubaka no kongerera ubushobozi uturere, ibikoresho bizifashishwa kugira ngo icyo gikorwa kigende neza mu turere twose, n’ ibijyanye n’ ikurikira n’ isuzumabikorwa.
Nkuko byatangajwe na Kagabo JOSEPH, umuyobozi mu karere ka Huye ushinzwe ubutegetsi, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ngo uretse gusobanukirwa uburyo iki gikorwa gifitiye akamaro uturere, aya mahugurwa yabaye n’ umwanya wo kwibutsa ko inzego z’ ibanze zikwiye kugira uruhare mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ izuzuma ry’ ibikorwa byo kubaka no kongerera ubushobozi uturere n’ abakozi batwo, kandi buri mukozi akabigiramo uruhare.
Ibi rero ngo bikaba bije guhindura byinshi mu mikorere bityo umusaruro ukarushaho kuba mwiza nk’ uko bitangazwa na bamwe mu batafatanyabikorwa b’ uturere bitabiriye aya mahugurwa, ikindi ngo ni uko aya mahugurwa aje akenewe, kuko ibikorwa byo kubaka ubushobozi mu turere byari bisanzwe bigaragarira gusa mu mahugurwa anyuranye ahabwa abakozi atageraga ku bantu benshi, mu gihe kubaka ubushobozi ngo birenze amahugurwa gusa.
Vincent Munyerari umwe mu bahuguwe akaba n’umukozi wa Care Interanational uyobora komisiyo y’ ubukungu n’ imari mu ihuriro ry’ abafatanyabikorwa b’ akarere ka Huye yatangaje ko ngo nk’ uwahuguwe yiteguye gufasha muri iki gikorwa cyo kubaka no kongerera abakozi ubushobozi.
Aya mahugurwa ahuje abakozi n’ abandi bafatanyabikorwa b’ uturere batoranijwe. Ikigamijwe ni ukugira ngo bazagire itsinda rizayobora ibikorwa byo gutegura gahunda y’ imyaka itanu yo kubaka no kongerera ubushobozi abakozi (District Capacity building plans). Yatewe inkunga n’ ikigo cy’ Abadage kita ku iterambere GIZ.
Uturere twa mbere twahuguwe kuva tariki 14 kugeza tariki 15 z’ uku kwezi kwa 2. Amahugurwa yahuje uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Nyanza, abera muri huye naho mu mugi wa Kigali hahuguriwe uturere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Bugesera, Gicumbi na Ngororero.
Aya mahugurwa azasorezwa mu karere ka Rwamagana hahugurwa uturere twa Kayonza, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Azakurikirwa n’ ibikorwa nyirizina byo gutegura gahunda yo kubaka no kongerera ubushobozi uturere.
Biteganijwe ko izi gahunda zizaba zarangiranye n’ ukwezi kwa 6 uyu mwaka Wa 2012 kugira ngo zizatangire gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’ umwaka w’ ingengo y’ imari wa 2012-2013.