Rwanda | Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwasuwe na Minisitiri Urushinzwe
Mu rwego rwo kugira igenamigambi rishingiye ku byifuzo by’urubyiruko, kuri uyu wa 18 Gashyantare,2012 Ministre w’urubyiruko Nsengimana Jean Philbert yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kugirango ahure n’inzego zinyuranye z’urubyiruko banaganire ku buryo bwimbitse ku iterambere ryabo.
Inama Nkuru y’Urubyiruko, y’akarere ka Rubavu yeretse Minisitiri ikigo gikorana n’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle, asura ibikorwa binyuranye by’urubyiruko bikorerwa muri iki kigo birimo kurwigisha imyuga inyuranye nk’ ubukanishi, ubudozi, gusudira, gusoma no kwandika n’ibindi. Ibindi yeretswe ni uburyo uru rubyiruko rukoresha imikino, imbyino, indirimbo, ikinamico, karate mu gutanga ubutumwa bunyuranye burimo kwirinda icyorezo cya SIDA, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi.
Bamwe mu rubyiruko bigishijwe imyuga n’ikigo Vision Jeunesse Nouvelle babwiye Minisitiri ko bahagaze neza ubu bakaba biteguye guhangana n’abandi banyamyuga ku isoko ry’umurimo.
Nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye by’urubyiruko byo mu mirenge ya Gisenyi, Nyundo na Rugerero, uru rugendo rwa Minisitiri n’abari bamuherekeje rwerekejwe mu Murenge wa Rubavu  mu Kagari ka Byahi ho hakaba hasuwe koperative Sagamba Rusake ikora ubworozi bw’inkoko n’ibiryo byazo. Iyi koperative igizwe n’abantu 15, ikaba yaratangiriye ku nkoko 300 gusa ariko ubu igeze ku nkoko ibihumbi bitatu.
Minisitiri yasoje uruzinduko rwe aganira n’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bahagarariye abandi mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu. Akaba yabasabye gufatanya na bagenzi babo basigaye mu mirenge gushakisha icyabahesha agaciro birinda ibiyobyabwenge n’ubwomanzi bagaharanira icyabateza imbere.