Rwanda | Kamonyi: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barasabwa gutanga serivisi nziza
Mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Kamonyi yabaye ku ya 17 Gashyantare 2012, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basabwe kunoza serivisi baha abaturage babakemurira ibibazo ku gihe.
Abayobozi bari bayoboye inama
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yatangaje ko gutanga serivisi nziza ari byo bigaragaza imiyoborere myiza. Kubikamgurira inzego z’ibanze cyane cyane iz’akagari ngo ni uko aribo begereye abaturage. Abaturage rero ngo bagana izo nzego inshuro nyinshi kuko ari bo babakemurira ibibazo bakanabagezaho gahunda za leta.
Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe abayobozi b’inzego z’ibanze batangaga serivisi zinoze ariko ko bitaragera ku rwego Akarere gashaka kuko hakiri abaturage bagitelefona bagaya imikorere ya bamwe muri bo. Yasabye abo bayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bakurikije amategeko kuko iyo bokozwe nabi byitirirwa akarere kose.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bari bitabiriye iyo nama batangaje ko bagiye gukaza umurego mu guha serivisi nziza abaturage bagerageza gukemurira ibibazo byabo ku gihe.