Rwanda | Matyazo: Abaturage barishimira ko bagiye kubakirwa isoko rya kijyambere
Iri soko ririmo kubakwa n’akarere ka Ngororero, ngo rizaba ribaye isoko rya gatatu mu yubatse neza muri kano karere, nyuma y’irya Ngororero nirya Kabaya ibyo bikaba byishimiwe n’abaturage cyane cyane uabacuruzi.
Isoko ryatangiye kubakwa
Bakaba babyivugiye muri aya magambo: “Tweza imyaka myinshi ndetse tukagira n’amasoko ashyushye ariko ntitwagiraga aho gucururiza umusaruro wacu hubatse neza, ku buryo abacuruzi ba kure bazaga kurangura hano bakaduhenda kubera gutinya gucuruza ku zuba no mu mvura none tuzajya ducururiza i wacuâ€.
Aya ni amagambo twatangarijwe n’umucuruzi witwa Innocent HABIYAREMYE ukorera mu murenge wa matyazo, ubwo twamusangaga ahagaze hafi yisoko riromo kubakwa mu kagali ka Muramba mu murenge wa matyazo. Uyu mugabo akaba yari afite akanyamuneza, yishimiye ko bagiye kubona aho bazajya bacururiza hisanzuye.
Umuyobozi wakarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere MAZIMPAKA Emmanuel akaba avuga ko hatoranyijwe uyu murenge kubera ko ari umwe muyitanga umusaruro mwinshi muri kano karere, rikaba rizabafasha kubona inyungu mu musaruro wabo.
Umuyobozi w’Akarere Ruboneza gedeon akaba avuga ko hari n’andi masoko azubakwa muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’akarere, ariko ingengo y’imari izakoreshwa ikaba itaraboneka. Gusa ngo bagira n’ikibazo cyo kubona ahantu hanini ho kubaka amasoko manini kubera imiterere yaka karere.