Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Oct 3rd, 2015
    featured1 / Ibikorwa / Kinyarwanda / Latestnews | By gahiji

    Kamembe bahawe icyemezo cy’ishimwe ku bikorwa by’umuganda

    Kamembe bahawe icyemezo cy’ishimwe ku bikorwa by’umuganda

    Abaturage b’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bahawe icyemezo cy’ishimwe ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho cyo kubaka u Rwibutso.

    Muri uyu muganda wo ku wa 26 Nzeri  2015 ku rwego rw’akarere ka Rusizi wabereye mu kagari ka Ruganda mu mudugudu wa Murindi aho abayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage guhanga umuhanda uhuza abaturage bahaturiye n’indi midugudu ureshya na km 1

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi bashimiwe ku bikorwa bari kugenda bageraho binyuze mu imbaraga zabo harimo urwibutso biyubakiye rufite agaciro ka miriyoni 38 arinarwo rwabahesheje igihembo nkigikorwa cy’indashyikirwa cyagezweho mu mwaka 2014-2015.

    Senateri Mushinzimana Appolinaire yashimiye yashimiye aba baturage ku gikorwa cyo kubaka u rwibutso bagezeho aho yanavuze ko hari henshi mu gihugu badafite u rwibutso nkurwo  umurenge wa Kamembe wagezeho binyuze mu gikorwa cy’umuganda

    Yagize ati”Imibiri y’abazize jenoside yari igiye kwimurirwa ahandi ariko kubera umuganda wanyu mwageze ku gikorwa cyiza Leta ishima arinayo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabageneye icyemezo cy’ishimwe namwe mukwiye kuba mwishimira”.

    Habyarimana Gilbert  wari muri komite ishinzwe gukurikirana I bikorwa by’u rwibutso avuga ko kuba barageze ku gikorwa nkiki cyo guhesha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi  bashyinguye mu rwibutso rwa Kamembe ari ibyo kwishimirwa kuko aho imibiri yabo yari iri hari hateye impungenge

    Yagize ati”Twishimiye iki gikorwa duherewe icyemezo cy’ishimwe nk’abantu bakurikiranye umunsi kuwundi imirimo yuru rwibutso , twari dufite impungenge nyinshi zaba izo gucunga amafaranga yo ku rwubaka utaretse no kuba imibiri yabazize jenoside yari iri kwangizwa n’amazi y’imvura”.

    Abaturage bitabiriye uyu muganda barimo Nzayiramya Felix bavuga ko ibihembo by’ishimwe nkibi bahawe bibatera imbaraga zo gukomeza kwitabira imiganda biyubakira ibikorwa bibahesha agaciro

    Mu gusoza uyu muganda Senateri Mushinzimana Appolinaire yasabye abaturage n’abayobozi kongera imbaraga mu bikorwa byo gukora imihanda kuko bigaragara ko bakiyikeneye cyane.

    Musabwa Euphrem

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED