Rwanda | Nta muturage ukwiye guhutazwa kugira ngo atange amafaranga ya mitiweli
Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi batandukanye bo muri iyo ntara kudahutaza abaturage mu gihe babaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza “mitiweli†(Mituelle de Santé). Â
Guverineri Bosenibamwe Aimé avuga ko abayobozi bagomba gukangurira abaturage gutanga amafaranga y’ubwisungane mukwivuza maze bakayatanga ku bushake bwabo kandi babikunze.
Tariki ya 16/02/2012 ubwo mu karere ka Musanze habaga inama yahuje Minisitiri w’ubuzima, abayobozi batandukanye b’intara y’amajyaruguru ndetse n’abashinzwe iby’ubuzima muri iyo ntara, basanze hari uturere tumwe na tumwe muri iyo ntara tukiri inyuma mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Akarere ka Burera niko gafite umubare munini w’abatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Aho gafite 92,8 ku ijana. Utundi turere dusigaye dufite hagati ya 85 na 90 ku ijana. Aha Guverineri Bosenibamwe yasabye utundi turere gukurikiza akarere ka Burera.
Abari bari muri iyo nama bahise bafatira ingamba hamwe ko ukwezi kwa kabiri kugomba kurangira uturere twose tugeze ku ijana ku ijana.
Niyo mpamvu Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi b’uturere ko bagoma kugera ku ijana ku ijana ariko badahutaje abaturage.