Rwanda : Minisiteri muri Perezidanse ishinzwe ikoranabuhanga ifatanije na RDB barashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga
Muri uku kwezi ka Gashyantare 2012, Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga muri Perezidanse ifanatije na RDB byashyizeho gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga hirya no hino mu turere cyane hifashishijwe amaterefone, gahunda yiswe†ICT awareness on Mobile money transfer and mobile banking†.
Abaturage basobanurirwa uburyo babona zimwe muri service bakenera
ku mabanki bakoresheje telephone zabo
Iyi gahunda ikaba yaratangiriye mu Karere ka Kamonyi ikazasorezwa mu Karere ka Musanze nk’uko Germain Tuyishime Gatabazi, umwarimu wa ICT muri ICT Bus mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Ibikorwa bijyanye n’iyo gahunda bikaba byarabereye mu turere  twa Kamonyi, Kayonza, Gatsibo, Rubavu ndetse na Musanze aho biteganijwe gusorezwa. Muri ibi bikorwa byo gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga aho bari hose bakoresheje telephone zabo, Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga muri Perezidanse ndetse na RDB bikaba bitumiramo abafatanyabikorwa muri ICT nka MTN, TIGO, EWSA, KCB, BCR, Banque Populaire n’abandi bakagenda basobanura imbere y’abaturage uburyo Service zabo zitangwa hakoreshejwe Telephone n’uburyo umuturage yabasha kubyikorera we ubwe akoresheje telephone ye.
Gahunda yo kwigisha ICT abaturage igira akamaro kanini kuri bo
Gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga abaturage ifite akamaro kanini cyane ku baturage nk’uko Germain Tuyishime Gatabazi yabidutangarije. Avuga ko bifasha abaturage kubona Service zimwe na zimwe bakenera kubona ku mabanki, mu kohereza amafaranga no kuyabona, kumenya uko konti yawe ihagaze bitagombye kukujyana kuri Banki,kugura umuriro kuri Telefoni yawe,n’ibindi.
Yongeraho ko ibyo byose iyo umuturage amenye uko bikorwa kuri Telefoni ye akabyikorera, igihe yagatakaje ajya kubireba ku mabanki agikoresha ibindi bityo bikaba byamufasha gutera imbere.
Gusa ngo usanga ibi byiza bya ICT abantu benshi baba batabizi batanabyitabira,ari nayo mpamvu hagiyeho gahunda yo kubishishikariza abaturage kugira ngo bamenye ubwabo kubyikorera batiriwe bata igihe kinini bakagombye gukoramo ibindi banjya gushaka Service nk’izo ku mabanki.
Mu bikorwa nk’ibyo kandi service zimwe na zimwe zitangirwa muri ICT Bus zinahabwa ababa babyitabiriye bahereye ku bayobozi b’imirenge,etat civil na bamwe mu bandi baba babyitabiriye. Izo service zitangwa zikaba zirimo gufungurirwa e-mail, gufungurirwa Facebook,twiter na google + kandi bigakorwa ku buntu.