Amaclub yubumwe nubwiyunge akwiye kongererwa imbaraga
Tariki ya 04/02/2012 mu murenge wa Cyanika ubwo habaga amahugurwa y’abavuga rikijyana ku bumwe n’ubwiyunge, bamwe mubayitabiriye bagaragaje ko amaclub y’ubumwe n’ubwiyunge yongerewe imbaraga yagira akamaro gakomeye.
Abatangaje ibyo ni abarimu. Aho bavuze ko ayo maclub yari afite akamaro ubwo mbere yari agikora neza. Uwari uhagarariye abandi barimu witwa Nsanzamahoro Jean Bosco avuga ko kuri ubu amaclub y’ubumwe n’ubwiyunge asa nk’aho atagikora.
Agira ati “ amaclub y’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri asigaye ku izina gusaâ€. Akomeza avuga ko mbere yajyaga akora ngo ariko ubu nta ngufu agifite. Akaba avuga ko aramutse yongerewe mo ingufu byagira akamaro kanini.
Agira ati “ nka komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igiye isura ayo maclub ku mashuri nabyo byayongerera ingufu, kuko abanyeshuri baba bari muri ayo maclub baba baturuka ahantu hanshi mu Rwandaâ€.
Akomeza avuga ko ayo maclub yongeye kugira imbaraga byatuma abanyeshuri bayarimo, bazajya bataha bakigisha ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge abo basanze ku mirenge iwabo.
Depite Mukarindiro Liberatha wari waje gukoresha ayo mahugurwa yavuze ko icyo kibazo cy’maclub nacyo kiri mubyo agomba kuzibandaho mu mahugurwa ari imbere, kugira ngo hagire icyakorwa kuri ayo maclub.