Rwanda | Nyanza: Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kurushaho kwihutisha iterambere
Mu ngendo umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, akomeje kugirira mu mirenge itandukanye igize ako karere arasaba abanyamabanga Nshingwabikorwa bayo kwihutisha iterambere no kurushaho gutanga servisi zinoze.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasuraga umurenge wa Ntyazo, tariki 21/02/2012, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri uwo murenge kurangwa n’ubufatanye kugira ngo bagere ku mikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa.
Abakozi b’umurenge wa Ntyazo bagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza barimo abayobozi b’utugali, abayobozi b’ibigo by’amashuli bikorera muri uwo murenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima hamwe n’abakozi b’Umurenge SACCO.
Ingingo zaganiriweho muri urwo ruzinduko zishamikiye ku nkingi enye za guverinema arizo ubutabera, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.
Umurenge wa Ntyazo wabaye uwa karindwi mu gusurwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza binyujijwe muri gahunda yihaye yo gusura abakozi bakorera ku rwego rw’imirenge yose igize karere ka Nyanza yose uko ari 10 kugira ngo bajye inama ku bijyanye n’uko akarere karushaho kwesa imihigo kabera utundi turere urugero rwiza mu iterambre rirambye kandi buri wese yagizemo uruhare.
Muri urwo ruzinduko umuyobozi w’akarere ka Nyanza agira inama abakozi b’imirenge asanze kugira ngo banoze servisi zihabwa abayoborwa hagamijwe kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza nk’uko igihugu cy’uRwandacyabyiyemeje.