Rwanda | Nyabihu: ICT Bus irasiga benshi bagize ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa
Nyuma y’imirenge ya Mukamira, Jenda, Kabatwa na Bigogwe, ubu noneho hagezweho umurenge wa Kintobo aho abantu bagera kuri 40 barimo kwigishwa ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa mu Karere ka Nyabihu. Iyi gahunda yo kwigisha mudasobwa na ICT ikorerwa muri ICT Bus ikaba ikorerwa ubuntu, igakorerwa bamwe mu baturage baba batoranijwe n’abayobozi b’imirenge bafatanije n’abu utugari.
Aho ICT bus igeze muri Nyabihu bishimira ubumenyi bayiboneramo
Abigishwa muri iyi gahunda,bakaba bahabwa ubumenyi bw’ibanze kuri porogaramu za Mudasobwa nka Microsoft Word, MS Excel, MS Power point , internet , bagahabwa n’ubumenyi kuri gahunda yo kumenya ibiciro ku masoko yo mu Rwanda “e-soko†ubu iba muri MINAGRI.
Bahabwa kandi ubumenyi bw’ibanze ku birebana n’uko wakoresha facebook, bakanayifungurirwa,twiter ndetse na google+.
Gahunda yo kwigishwa ya buri murenge ku batoranijwe ikaba imara ibyumweru 2 aho abigishwa bahabwa ikizamini nyuma y’amasomo yabo ndetse bakazahabwa na certificat zemeza ko bagize ubumenyi runaka kuri mudasobwa.
Kwizera Yvonne n’umwe mu banyeshuri baturuka mu murenge wa Kintobo bigishirizwa ikoranabuhanga muri ICT Bus mu Karere ka Nyabihu, avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2006-2007 mu ishami rya History Economics and Geographâ€HEGâ€,ariko batagize amahirwe yo kwiga mudasobwa.
Kuri we ngo kuba abasha kwiyandikira ibyo ashaka kuri mudasobwa akabibika,akamenya uko abifungura,n’ibindi ngo n’ibintu byamushimishije cyane yumvaga atazageraho.
Ati: “ubu sinatinya gusaba akazi kansaba gukoresha mudasobwa kuko hari byinshi mbasha gukoraho kandi by’ingenziâ€.
Nsabimana Ahmed umunyeshuri muri ICT Bus nawe avuga ko ari iby’igiciro cyinshi kuba afite ubumenyi kuri mudasobwa kuko atakekaga ko yayigeraho.
Avuga ko yarangije amashuri yisumbuye atayize ariko akaba yaragize amahirwa atangaje yo kuyigeraho. Amaporogaramu nka Word, Excel, ngo ntiyari azi n’ibyo ari byo ariko amaze kumenya uko bikora n’agaciro kabyo.
Ikindi kandi ngo yishimiye cyane kujya amenya uko ibiciro bihagaze ku isoko akoresheje mudasobwa kuko mu buzima bwe yihaye umurongo wo gukora ibintu bijyanye n’ubuhinzi kuko asanga bizamuteza imbere.
Bamwe mu baturage batandukanye iri koranabuhanga ryagezeho bakaba bishimira byinshi bagenda bungukiramo bizabafasha mu buzima buri imbere.