Rwanda : Igikorwa cyo kubarura abafatanyabikorwa mu karere ka Muhanga kizagirira akamaro abahatuye
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) ryo mu karere ka Muhanga, baratangaza ko igikorwa batangiye cyo kubarura abafatanyabikorwa b’aka karere kizafasha abagatuye mu kwegerezwa abafatanyabikorwa bari bakunze kugarukira mu duce tumwe na tumwe.
Bizimana Gonzague Umunyamabanga uhoraho wa JADF Muhanga, avuga ko iki gikorwa kigiye gukorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga, aho bari kubarura abafatanyabikorwa ba leta bose bakorera mu karere ka Muhanga, bagashyira ibyo bakusanije mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bizimana ati: “Icyo tugiye gukora ni ukubarura tukamenya aho buri mufatanyabikorwa akorera kuburyo bizajya bitworohera kumenya aho uyu n’uyu akorera, tuzamenya kandi n’ akamaro ibyo akora bifitiye rubandaâ€.
Ibi kandi ngo bizafasha kumenya aho ibikorwa by’abafatanyabikorwa byiganje kuburyo niharamuka haje abandi bafatanyabikorwa bazajya boherezwa aho bigaragara ko habura ibikorwa. Ibi ngo bikazafasha umuturage wo hasi kwegerezwa ibikorwa mu busanzwe yumvanaga abandi.
Ku mpungenge z’uko bamwe mu bafatanyabikorwa bashobora kwanga kujya aho beretswe hakenewe ibikorwa byabo, kuko hashobora kuba hatanyura inyungu zabo, Bizimana avuga ko ibi nta mpungenge babifiteho kuko ngo babona ko mu gihe umufatanyabikorwa yanze aho bamuhaye ngo yaba atari umufatanyabikorwa nyawe.
Agira ati: “ubwo uwaza akanga aho tumuhaye uwo ntaba agikwiye kwitwa ko afatanya na leta, none se baba bafatanya bate kandi adashaka gukemura wenda ikibazo leta ihanganye nacyo!â€.
Avuga kandi ko kuba iki gikorwa ari icy’icy’igihugu cyose ngo bizafasha ko umufatanyabikorwa waramuka yanze ibyo yasabwe nta handi yajya ngo bamwemerere.
Akarere ka Muhanga gafite abafatanyabikorwa barebwa n’iki gikorwa, barimo imiryango mvamahanga 20, imiryango nyarwanda 38 n’ amadini 39. Hakaba n’abandi batarebwa n’iki gikorwa barimo imishinga ya leta 7, banki 12 n’amakompanyi y’ubwishingizi bw’ubuzima ane.