Rwanda | Nyaruguru: Abayobozi bafashe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje hagendewe ku nyungu z umuturage.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyaruguru buratangaza ko, bwiteguye gushyira mu bikorwa ingamba zose zigamije guteza imbere akarere, kugira ngo gahunda y’ iterambere ryihuse ry’ akarere ka Nyaruguru yatangijwe ishyirwe mu bikorwa kandi bihindure ubuzima bw’ abahatuye.
Ibi ni ibyatangajwe nyuma y’ umwiherero wabereye mu karere ka Huye uhuje inzego zinyuranye z’ ubuyobozi bw’ aka karere hamwe na minisitiri  w’ Ibiza n’ impunzi Marcel Gatsinzi ushinzwe by’ umwihariko gukurikirana akarere ka Nyaruguru.
Uyu mwiherero wahuje bureau ya njyanama y’ akarere ka Nyaruguru, abakuriye za komisiyo muri njyanama, nyobozi y’ akarere, abakozi bakuriye amashami y’ imirimo mu karere n’ abahagarariye imirenge bari kumwe na minisitiri Marcel Gatsinzi ushinzwe Ibiza n’ impunzi, akaba anashinzwe kureberera aka karere by’ umwihariko.
Icyari kigamijwe ni ugusuzuma imyanzuro yafatiwe mu myiherero y’ inzego zinyuranye z’ akarere, no gusuzuma by’ umwihariko imyanzuro yafashwe ubwo minisitiri  w’ intebe yasuraga Nyaruguru tariki 28 z’ ukwezi kwa mutarama, kugira ngo higwe uburyo yashyirwa mu bikorwa n’ ababishinzwe.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru avuga ko kuba izi ngamba zagarutsweho muri uyu mwiherero bitanga icyizere ko ibiteganijwe byose bizagerwaho cyane ko byafashwe n’ inzego zizewe.
Habimana Vedaste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Ruramba umwe mubayobozi b’ imirenge bari bitabiriye uyu mwiherero,avuga ko ngo nk’ urwego rushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba, nabo ngo bazashyiraho gahunda ku buryo bazajya bakurikirana umunsi ku munsi  ibi bikorwa bizamura umuturage kugira ngo bigerweho.
Uretse iyi myanzuro irebana n’ iterambere ryihuse ry’ akarere ka Nyaruguru, hanagarutswe ku myanzuro igamije kuzamura imibereho myiza y’ umuturage hanozwa imihigo y’ umuryango.Aha hakazibandwa ku kunoza isuku, kugira akarima k’ igikoni, ibiti by’ imbuto ziribwa, guhuza ubutaka. Harimo kandi no kunoza itangwa rya za service hashyirwa imbere inyungu z’ umuturage.
Abaturage ba Nyaruguru bakaba basabwa by’ umwihariko gushyira mu bikorwa ibibareba nk’ iyi mihigo y’ umuryango.