Rwanda : Guha abaturage umwanya wo gufata ibyemezo bibareba ni inkingi ikomeye y’iterambere – Guverineri Munyentwari
Aya magambo, Guverineri Munyentwari yayavugiye mu mwiherero w’iminsi ibiri abayobozi b’uturere n’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo batangiye uyu munsi tariki ya 23 Gashyantare ukazarangira ku itariki 24. Ikigenderewe muri uyu mwiherero bari gukorera mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga , ni ukurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo iterambere rirusheho kwihutishwa mu Ntara y’amajyepfo.
Guverineri Munyentwari
Nk’uko Guverineri Munyentwari yabigaragaje, ngo byagaragaye ko hari ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage abayobozi bateganya nyamara babigeza ku baturage baba bagomba kubishyira mu bikorwa ntibabyitabire.
Ibi ngo biterwa n’uko aba baturage baba batabyiyumvamo. Nyamara ngo bakoze ku buryo abaturage bagira uruhare mu kubitegura, bakabigira ibyabo, byatuma babyitabira vuba maze iterambere rikarushaho kwihuta.
Aha Guverineri yatanze urugero rw’ubwitabire mu kugura mituweri bugorana kandi akamaro kazo kumvikana. Yagize ati : « nka buriya umuyobozi akoresheje inama abaturage, akabibutsa akamaro ko gutanga amafaranga y’ubwishingizi ya mituweri, hanyuma akabasaba kwishyiriraho igihe bazaba barangije kuyatanga, nta gushidikanya ko mu gihe ubwabo bishyiriyeho ababifitiye ubushobozi baba bamaze kuyatanga ».
Guverineri yakomeje avuga ko hari n’ibikorwa abaturage banga kwitabira kandi hariho ibihano biteganywa n’itegeko k’utabyitabiriye. Aha naho yagize ati : « kuki witabaza polisi cyangwa ingabo ujya guhana abaturage kandi mutarafatanyije kubahugurira kwita ku byo ugiye kubahanira ? Urugero nk’ibyuma bavuga ko byangiza ikawa biyitonora.
Ko ababifite baba bazwi, kuki utabahamagara ukabasobanurira ububi bwabyo mukanumvikana ko batazongera kubikoresha, hanyuma na bo ubwabo bakivugira icyo bahanisha uwongeye ? » Guverineri ngo ntarwanya amategeko ahana, ahubwo uburyo ashyirwa mu bikorwa.
Uretse gufasha abaturage kwiyumva mu bikorwa bibagenerwa, ngo birakwiye ko abayobozi banatanga urugero rwiza mu bo bayobora. Ntiwakangurira abaturage kuringaniza urubyaro kandi nawe ubyara buri munsi ngo bakumve.
Ntiwasaba abantu gucukura imirwanyasuri kandi nawe isambu yawe ibereye aho,  ntiwababwira ko akarima k’igikoni ari ingirakamaro kandi iwawe ntako ugira ukarinda kujya guhaha imboga kandi wenda intanzi z’urugo rwawe ari ibihuru bidahinze.
Muri rusange, uburyo abayobozi bitwara ku bayoborwa butuma ibyo bifuza kubagezaho byumvwa kandi bikagerwaho. N’ubwo guhuza iyihutishwa ry’iterambere no gufata igihe cyo gusobanurira abaturage bisa n’ibitajyanye, cyane ko imihigo iba isa n’iyahagiza ba nyir’ukuyihiga ari bo bayobozi cyane cyane iyo igihe cyo guhigura cyegereje kandi ibyagezweho ari bikeya, buriya bukebuke bizagerwaho.
Umwe mu bitabiriye umwiherero ati : « kuki intore zitafasha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kugera ku baturage no kubasobanurira gahunda zimwe na zimwe ? »