Nyanza: Hatangiye icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko
uyu munsi tariki 07/02/2012, ku Rukiko Rukuru, urugereko rwa Nyanza mu karere ka busasamana hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.
Ubwo Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, Mugabo Pion, yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’icyo cyumweru yatangaje ko ruswa ibangamira isura nziza y’ubutabera bigatuma ababwiyambaza batabwizera.
Yakomeje avuga ko Ruswa ihesha isura mbi iguhugu ndetse n’abashoramari bashobora guturuka hanze cyangwa ba mukerarugendo bakaza bikandagira. Yagize ati “iyo tubuze abo bantu igihugu cyacu kiba kihahombera, kubera ko kiba kibuze amafaranga menshi yashobora kwinjira mu gihugu.â€
Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, Mugabo Pion( Hagati) ari kumwe na bamwe mu bacamanza b’urwo rukiko. Foto: JP
Mugabo Pion yavuze ko bihaye gahunda yo kurwanya ruswa kuko hari aho yagiye igaragara mu nkiko nubwo atari henshi. Yagize ati “Ibyo bigaragaza ko hari icyaha cya ruswa akaba ari nayo mpamvu igomba kurwanywa by’intangarugero kandi buri wese abigizemo uruhareâ€.
Abaturage n’abafunzwe bose bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Nkiko.
Â
Perezida w’Urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza yagaragaje ko ruswa ishobora gutangwa mu buryo bw’amafaranga, indonke, impano, ikimenyane, icyenewabo n’igitinyiro.
Abafite imanza mu nkiko basabwe kwirinda abantu bababeshya ko bagira ibyo batanga kugira ngo batsinde kuko umuburanyi adatsinda kubera ko hari ibyo yatanze ahubwo atsinda kuko afite ibimenyetso byemewe n’amategeko.
Yanaboneyeho gutanga umurongo wa telefoni itishyurwa ariwo 3670 kugira ngo uwo ari wese wabona atanga ruswa cyangwa ayisaba afashe ubuyobozi gutanga amakuru.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa kiva tariki 6 kugeza 10 Gashyantare 2012 mu rukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza witabiriwe n’abaturage banyuranye barimo n’abafite imanza mu Nkiko. Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru igira iti “Guhishira ruswa bingana no kuyishyigikiraâ€.
MuRwandaicyaha cya Ruswa gihanwa n’itegeko nomero 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icyaha cya Ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.